RFL
Kigali

Impamvu ukwiye kujya unywa amata mbere yo kuryama

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/09/2020 13:48
0


Kunywa amata mbere yo kuryama hari abantu babigize akamenyero aho babikora kuko bizera ko amata ashobora gutuma basinzira vuba kandi neza. Abandi babikora kugira ngo bibagabanyirize agahinda kandi baruhuke na mbere yo gusinzira gusa hari benshi bavuga ko amata ntacyo afasha, ese ukuri ni ukuhe?



Ubushakashatsi bwinshi bumaze kwerekana ko kurya ibikomoka ku mata nk'amata na foromaje mbere yo kuryama bituma umuntu abasha gusinzira. Abahanga bavuga ko ibyo byose bituruka ku bice bimwe biboneka mu mata.

Amata arimo imisemburo ya melatonin na aside amine tryptophan, byombi bigira ingaruka nziza ku bantu, bikatworohera kwinjira mu bitotsi. Ubushakashatsi bumwe bwagaragaje kandi ko bigabanya guhangayika no kwiheba bikunze kugaragara mu gihe cyo kuryama.

Ku bitotsi byinshi, tryptophan ifasha umubiri w’umuntu kurekura imiti ya neurotransmitter serotonine igabanya amaganya kandi bigatuma umubiri wumva uruhutse. Hagati aho, melatonin ifasha kugenzura injyana ya circadian kandi igatuma ubwonko bubasha kwinjira mu bitotsi.

Abahanga bawe batavuga rumwe kuri iyi ngingo bashingira ku kuba amata ashobora kutera umubyibuho ukabije bitewe n’uko arimo ibinure, proteyine, na karori usibye intungamubiri n'imyunyu ngugu kandi nanone bakavuga ko gusinzira cyane nijoro bishobora gutuma umuntu yiyongera ibiro.

Gusa Livestrong.com yatangaje ko kunywa amata mbere yo kuryama bishobora guhungabanya igogora, bikagira ingaruka kuri metabolisme, kandi bikaba byanatera kwiyongera ibiro bitifuzwa gusa ibi ntibyagatumye habaho kureka kunywa amata nijoro Ahubwo abantu bakwiye kujya banywa amata byibuze amasaha abiri mbere yo kuryama kugirango bishimire ibyiza byayo mu gihe cya nijoro.

Src: medicaldaily.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND