RFL
Kigali

Tadej Pogacar yaciye agahigo ko kwegukana Tour de France akiri muto

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/09/2020 11:51
0

Umunya-Slovenia w’imyaka 22 y’amavuko, Tadej Pogacar, yabaye umukinnyi ukiri muto wegukanye irushanwa rya Tour de France kuva mu 1904, nyuma yo kwegukana iri rushanwa kuri iki cyumweru tariki 20 Nzeri 2020 ahigitse Roglic bakomoka mu gihugu kimwe bari bahanganye kugera ku gace ka nyuma.



Tour de France 2020, yasojwe kuri iki cyumweru tariki 20 Nzeri 2020, isorezwa Champs Elysées ahari hateraniye abafana batarenze 5,000 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, yegukanwa n’umunya-Slovenia ukinira ikipe ya UAE Team Emirates akoresheje 87:20’05”.

Pogacar yizihije isabukuru y’imyaka 22 y’amavuko kuri uyu wa Mbere. Pogacar wambaye umwambaro w’umuhondo mu gace ko ku wa Gatandatu kabanjirije aka nyuma kakinwe ku cyumweru, awambuye Primož Roglić wari umaze igihe awambaye, ahita anamurusha amasegonda menshi yamufashije kwegukana iri rushanwa, yegukanye kandi umwambaro w’umweru uhabwa umukinnyi mwiza uri munsi y’imyaka 25 ndetse n’umwambaro uhabwa umukinnyi uzi kuzamuka kurusha abandi.

Pogacar yatwaye kandi uduce dutatu muri 21 tw’iri siganwa ryabaye mu gihe cy’ibyumweru bitatu mu gihe Umunya-Irlande Sam Bennet yegukanye umwambaro w’icyatsi uhabwa umukinnyi uzi konyonga igare n’imbaraga nyinshi.

Primoz Roglić wamaze igihe kitari gito yambaye umwenda w’umuhondo, yasoje ku mwanya wa kabiri arushwa amasegonda 59 na Pagacar wa mbere, mu gihe Umunya-Australie, Richie Porte yasoje ku mwanya wa gatatu arushwa n’uwa mbere iminota 3 n’amasegonda 30.

Abakinnyi 5 ba mbere muri Tour de France 2020

  1. Tadej Pogacar (Slo/UAE Team Emirates) 87:20’05”
  2. Primož Roglić (Slo/Jumbo-Visma) +59”
  3. Richie Porte (Aus/Trek-Segafredo) +3’30”
  4. Mikel Landa (Spa/Bahrain McLaren) +5’58”
  5. Enric Mas (Spa/Movistar) +6’07”

Pogacar yegukanye Tour de France ku myaka 21

Pagacar akinira ikipe ya UAE Team Emirates





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND