RFL
Kigali

Uburyo wicara mu nzu y’uwo wasuye bisobanuye byinshi ku myitwarire yawe

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:21/09/2020 10:49
0


Umuntu ashobora kugaragaza imyitwarire ye mu buryo butandukanye haba mu byo akora, avuga, uko agenda n’ibindi bitandukanye bimushingiyeho.



Abahanga mu by’imitekerereze batwereka ko umuntu ashobora kugaragaza uwo ariwe binyuze mu nyicaro ye iyo yasuye undi muntu nk’uko Bright side ibigaragaza.

1. Uburyo bwa mbere mureba ku ishusho buragaragaza umuntu wicaye atuje adasahinda. Umuntu uza kugusura akicara muri ubu buryo mu nzu iwawe, bigaragaza ko ari umuntu ukeye, wambara neza kandi umuntu ufungutse muri we. Ni umuntu uzasanga utamwakiriza ikindi kintu cyo kunywa ngo akemere uretse icyayi cyangwa ikawa. Uyu muntu uzasanga yigumira kwicara atuje kugeza yitahiye igihe ibyo bindi abasha gufata bitabonetse.


2. Uburyo bwa kabiri mubona ku ifoto buragaragaza umuntu ufunguye umunwa usa n’uri kuvuga. Umuntu uzagusura ukabona yitwara atya ni umuntu ugira amarangamutima cyane. Akunda ubuzima ku buryo bituma n’abandi bifuza kumuhora iruhande. Gusa uyu muntu ngo bishobora kumugora guhagarika kuvuga. Ibi ngo bituma uwo yasuye amwakiriza ibiryo cyangwa ibinyobwa byinshi kugira ngo abashe kubona umutuzo mu gihe abihugiyeho atari kuvuga cyane.

3. Umuntu wicara nk’uri gutekereza cyane, wiha amahoro iyo yagusuye, akunda kurya ibiryo byiza kandi bikungahaye, akaba umuntu uzavuga yabanje gutekereza icyo agiye kuvuga.

4. Ishusho ya kane igaragaza umuntu wicaye hejuru y’intebe ubona ko yisanzuye cyane. Bigaragaza ko akunda kwiganza mu byo akorana n’abandi kandi ko ari umunyembaraga.

5. Uburyo bugaragaza umuntu uryamye uko abonye mu ntebe, urukweto rumwe rwatakaye urundi aracyarwambaye (bigaragaza akavuyo afite). Ibi bigaragaza ko ari umuntu udasanzwe ku buryo abandi bantu batangazwa n’imyitwarire ye. Uyu muntu akunda kuba ananutse kubera ko adakunze kubona umwanya wo kurya yibereye muri aka kavuyo ke.

6. Ubu buryo bugaragaza umuntu usa n’uri mu buzima bwo kwinezeza. Uyu muntu ukunda kwicara gutya iyo yagusuye, bigaragaza ko ari umuntu uzi gusabana. Ni umuntu ukunda ibiganiro birebire, bigatuma ariyo mpamvu asura abantu kugira ngo bagume biganirire, akunda no kuhamara umwanya munini cyangwa agafata igihe runaka mu rugo yasuye kigera nko ku kwezi cyangwa abiri.

7. Uyu muntu usa n’uwihishe, mbese ubona ko yabangamiwe n’aho ari, bigaragaza umuntu ugira isoni wiyumva nk’ubangamiwe iyo ari ahantu hari abandi bantu bagize itsinda runaka. Uyu muntu agerageza kuguma guhugira ku byo arya cyangwa anywa, ubundi akaguma gukoresha umutwe gusa atekereza kugeza avuye aho.

8. Ku ishusho ya 8 murabona umuntu usa n’ureba nabi afashe inkota hejuru y’umwana umukinira iruhande. Umuntu ugusura ukabona afite umutima mubi bigaragaza ko ari umuntu wigira nk’aho agukunda ariko ari uburyarya, ushobora kukugambanira kandi w’umunyembaraga. Uyu muntu aba apanze gusura mugenzi we kuko filime yarebaga cyangwa ibindi yakoraga byari bimuhugije birangiye agasubira mu buzima bwe busanzwe. Apanga kugusura ntarukundo ahubwo kuko abuze ikindi akora.

9. Ku ishusho ya cyenda murabona umuntu usa n’uboshye anafunze umunwa. Ntibivuze ko koko aboshye, ahubwo bigaragaza wa muntu ugusura ukumva wabuze icyo ukora ngo uhagarike amagambo ari kuvuga.

Uyu ni umuntu ukunda gusura abantu agakunda gutanga amakuru ndetse akenshi agakunda gusura abantu kugira ngo abone uko ababwira uko yiyumva cyangwa uko amerewe. Uyu muntu kubera ko biba bigoye kumuhagarika igihe yatangiye kuvuga, bituma abo yasuye bashaka ingamba zikomeye zo gutuma aceceka. Niyo mpamvu mubona asa n’uziritse mu ishusho, bigaragaza izo ngamba zikakaye zo kumucecekesha.

10. Muri iyi foto murabona intebe iriho ubusa, iyi ihagarariye umuntu udakunda gusura abantu. Uyu muntu yigira nk’aho yihagije, agakunda kubwira abantu ibyo azi nk’ukuri byuzuyemo gukabya no gukwena.

Birashoboka ko waba uzi imyitwarire yawe iyo wasuye bagenzi bawe ukaba utari uzi icyo bisobanuye cyangwa wabyirengagizaga ubizi. Ni igihe cyo guhinduka cyangwa gukomerezaho bitewe n’uko uhagaze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND