Urwego rw’ubugenzacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje ko rwatangiye gukora iperereza ku muntu waba yaroherereje Perezida Donald Trump ibaruwa irimo uburozi.
Kuri iki cyumweru ni bwo amakuru yamenyekanye ko Perezida
Donald Trump yohererejwe ubutumwa burimo uburozi bwa 'ricin' .Ubu butumwa
bukaba bwafashwe mbere y'uko bugera mu
biro bye bya White House, nk'uko ubuyobozi bwabitangaje.
Nk'uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, iyo baruwa yatahuwe mu ntangiriro z'iki cyumweru ubwo yari igeze ahagenzurirwa amabaruwa ajyanwe muri White House. Ubu burozi bukaba bwasanzwe imbere mu ibahasha (enveloppe) bwatahuwe ko ari 'ricin', uburozi karemano busangwa mu ntete z'ikimera cya 'castor' cyo mu bwoko bw'ikibonobono.
Izi ni intete z'ikimera cya 'castor cyo mu bwoko bw'ikibonobono', zikorwamo ubwo burozi bwa 'ricin'
Kuri ubu urwego rw'ubutasi imbere muri Amerika (FBI)
n'umutwe ushinzwe kurinda abayobozi bakuru barimo gukora iperereza ngo bamenye
aho ubwo butumwa bwaturutse ndetse no kumenya niba hari ubundi bwaba bwoherejwe
hifashishijwe iposita y'Amerika.
Mu itangazo FBI yahaye televiziyo CNN ejo ku wa Gatandatu,
yagize iti: "Kuri ubu nta kibazo tuzi byaba byateye ku mutekano w’Abaturage". Umwe
mu bayobozi waganiye n’ikinyamakuru The New York Times yavuze ko ubwo butumwa
bwaturutse muri Canada. Amakuru avuga ko kuba burimo uburozi bwa 'ricin'
byemejwe na FBI.
Ejo ku wa Gatandatu, polisi ya Canada yavuze ko irimo
gukorana na FBI mu iperereza ku "ibaruwa icyemangwa yoherejwe muri White
House". Uburozi bwa 'ricin' buboneka hamaze gutunganywa intete z'ikimera
cya 'castor' cyo mu bwoko bw'ikibonobono. Burica ku buryo iyo ubumize, ugahumeka
umwuka wabwo cyangwa ukabuterwa mu mubiri, butera isesemi, kuruka, kuva amaraso
imbere mu mubiri ndetse bikarangira ingingo z'umubiri ziretse gukora.
Nta muti uriho uzwi uvura uwahawe ubwo burozi. Iyo umuntu
ahawe ubu burozi bwa 'ricin', ashobora gupfa hagati y'amasaha 36 na 72, bitewe
n'ingano y'ubwo yahawe, nk'uko bivugwa n'ikigo cy'Amerika cyo kurwanya no
kwirinda indwara (CDC).
Ubu burozi bukaba bwarakunze kwifashishwa mu bitero
by'iterabwoba kubera ko bushobora gukorwamo intwaro ikoze mu ifu, mu mwuka
cyangwa mu ntete nkuko ikigo cya CDC cyabitangaje.
Ntabwo ari ubwambere Perezida wa Amerika bagerageje ku mwica
hifashishijwe bene ubu burozi kuko mu mwaka wa 2014, umugabo wo muri leta ya
Mississippi yakatiwe n'urukiko gufungwa imyaka 25 ahamwe n'icyaha cyo kohereza
amabaruwa asize ifu y'uburozi bwa 'ricin' ayoherereza Barack Obama wari
Perezida w'Amerika ndetse n'abandi bategetsi.
Ndetse no mu mwaka wa 2018 uwahoze mu ngabo z'Amerika
zirwanira mu mazi yarezwe kohereza amabaruwa arimo ubwo burozi ayoherereza
ibiro bikuru by'ingabo z'Amerika bya Pentagon n'ibiro bya Perezida bya White
House.
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO