RFL
Kigali

Lion Gaga akoze agashya abambwa ku musaraba nka Yezu mu ndirimbo nshya “Uhoraho”-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/09/2020 13:48
0


Ni kenshi usanga abahanzi batandukanye bakora udushya mu ndirimbo abantu benshi bikabatungura. Ubu umuhanzi uririmba Reggae, Lion Gaga akoze agashya mu mashusho y’indirimbo ye nshya ‘Uhoraho’ abambwa ku musaraba nka Yesu/Yezu.



Gaga Jean Bosco uzwi muri muzika nka Lion Gaga, asanzwe akora udushya mu mashusho y’indirimbo ze. Kugeza amagingo aya afite indirimbo zisaga 10 zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.


Lion Gaga ku musaraba

Iyi ndirimbo “Uhoraho” iri mu njyana ya Reggae /Gospel. Mu kiganiro na INYARWANDA.COM, Lion Gaga yatangaje ko kubambwa ku musaraba ari igitekerezo gihuye n’ubutumwa yashakaga gutambutsa, dore ko ibyo yaririmbye bigaragara mu gitabo cya Bibiliya muri Zaburi:142. Aho yemeza ko Imana ariyo nkuru ikiza umuntu ikibi ikamucira inzira.

Mu magambo ya Lion Gaga, yagize ati: “Ubusanzwe umuhanzi agira igitekerezo ku byo agiye kuririmba bitewe n’igihe arimo kandi n'ibyo abona. Amashusho y’iyi ndirimbo yanjye, yerekana uburemere bw’ubutumwa buri mu ndirimbo , aho nerekana ko Imana ishoboye byose”.


Lion Gaga azwi mu ndirimbo nka; “Ba Intwari”, “Rekura amazi” n’izindi. Indirimbo nshya “Uhoraho” yakozwe na David Pro mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo yatunganijwe na Eliel Sando/Eliel Filmz.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “UHORAHO” YALION GAGA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND