RFL
Kigali

Ruth Bader umwe mu bari bagize Urukiko rw’Ikirenga rw’Amerika yitabye Imana ibiha amahirwe Donald Trump

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/09/2020 10:56
0


Tariki 18 Nzeri 2020, ni bwo hamenyekanye ko umucamanza Ruth Bader Ginsburg wo mu bagize urukiko rw'ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, waharaniye uburenganzira bw'abagore, yapfuye ku myaka 87, nk'uko uru rukiko rwabitangaje, ibi bizatuma Donal Trump ashyiraho umusimbura we ujyanye n’ibyifuzo bye.



Ginsburg yapfuye ejo ku wa Gatanu azize kanseri ari iwe i Washington, DC, akikijwe n'umuryango we, nk'uko itangazo ry'uru rukiko ribivuga. Mu ntangiriro y'uyu mwaka, Ginsburg yari yavuze ko arimo kuvurwa kanseri yongeye kurwara.

Read the Supreme Court's statement on RBG's death - POLITICO

Yari umuntu uzwi cyane mu guharanira uburenganzira bw'abagore, wahindutse ikimenyetso muri Amerika cy'abubaha ibitekerezo binyuranye n'ibyabo. Ginsburg ni we mucamanza mukuru mu myaka kurusha abandi wari mu rukiko rw'ikirenga rw'Amerika, aho yari amaze imyaka 27, akaba ari na we mugore wa kabiri kugeza ubu wabaye mu bacamanza b'uru rukiko.

Mu itangazo yasohoye ejo ku wa gatanu, John Roberts ukuriye urukiko rw'ikirenga yagize ati:"Igihugu cyacu kibuze umucamanza wanditse amateka. Twebwe abo mu rukiko rw'ikirenga tubuze mugenzi wacu dukunda cyane, rero uyu munsi turi mu cyunamo ariko twizeye ko abazabaho mu bihe biri imbere bazamenya Ruth Bader Ginsburg nk'uko twari tumuzi, umuntu utarambirwa kandi ushimishwa mu guharanira ubutabera".

Supreme Court: Justices healthy and trying to stay that way

Urupfu rwa Ginsburg rutumye bishoboka ko Perezida Donald Trump wo mu ishyaka ry'abarepubulikani yashyiraho umusimbura we ufite ibitekerezo bibogamiye kuri iryo shyaka, akagerageza kwagura ubwiganze bucye bari bafite mu rukiko, akaba yabikora na mbere y'amatora ya Perezida yo mu kwa 11.

Mu minsi yabanjirije urupfu rwe, Ginsburg yavuze ko adashaka na busa ko byagenda gutyo.

Mu itangazo yahaye umwuzukuru we w'umukobwa, ryatangajwe na National Public Radio yo muri Amerika, yanditse ati:"Icyifuzo cyanjye nkomeyeho cyane ni uko ntazasimburwa mbere yuko hajyaho perezida mushya".Abo mu biro bya perezida bya White House babwiye televiziyo CBS News, ikorana na BBC, ko byitezwe ko vuba aha hashoboka Perezida Trump ashyiraho umucamanza w'ibitekerezo bibogamiye ku ishyaka rye ngo asimbure Ginsburg.

Nyuma y'igikorwa cyo kwiyamamaza muri leta ya Minnesota, Bwana Trump yavuze ko rupfu rwa Ginsburg, agira ati:"Sinari mbizi [ko yapfuye]. Yabayeho ubuzima bw'agatangaza, ni iki kindi wavuga?"Nyuma yaho, mu itangazo yashyize kuri Twitter, Bwana Trump yavuze ko Ginsburg yari "igihangange mu mategeko" ndetse akaba yari n'"umuhanga".

SRC: BBC

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND