RFL
Kigali

Bale watsinze ibitego biruta ibya Beckham, yakwitwa umunyabigwi? Byinshi ku buzima bwe muri Real Madrid

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:19/09/2020 6:31
0


Abantu bakurikirana hafi iby'umupira w'amaguru, bavuga ko n'ubwo Bale yatijwe muri Tottenham igihe cye mu mwenda wa Real Madrid cyageze ku iherezo ashatse yashimirwa ibyiza yagezeho, ndetse akanengwa ibibi yakoze.



Rutahizamu Gareth Bale wakiniraga ikipe ya Real Madrid yerekeje mu ikipe ya Tottenham nk'intizanyo mu gihe kingana n'umwaka. Gareth Bale yageze mu kipe ya Real Madrid mu Mpeshyi ya 2013 agunzwe £85m maze mu myaka 7 yari ahamaze agira ibihe byiza by'indoto kugeza aho ateze indege imugarura mu Bwongereza. 

Muri iki kiragano Bale akimaze nta muntu umushidikanyaho ko ari umukinnyi mu bo isi ifite, yatsinze ibitego bizahora byibukwa ndetse n'uruhare yagiraga mu mukino. Gusa ibi byose tuvuze garugura kuva Cristiano Ronaldo yava muri Real Madrid, Bale yatangiye kuba umuntu usanzwe imikino yakinaga Zidane atangira kuyigabanya, maze ubwiza bwa Bale w'imyaka 31 buyoyoka benshi babureba.

Ese Bale yakwitwa umunyabigwi wa Real Madrid?

Gareth Bale yakiniye ikipe ya Real Madrid imikino 251 ayitsindira ibitego 105 anatanga imipira 68 ivamo ibitego.


Bale yari azwiho umuvuduko mwinshi muri Real Madrid

Ntibihagije ko umuntu akina neza ngo abe umunyabigwi kuko hari benshi twaba tuzirikana ariko batari bo, bimwe mu bigize umukinnyi w'umupira w'amaguru ngo abe umunyabigwi harimo kuyikinira igihe kinini, kuyitsindira ibitego biyitabara kandi byinshi, kuzana impinduka ndetse n'ubwoko bushya bw'imikinire ku buryo abana bato bazazamuka babwigana, icyo twakwita icya nyuma kinakomeye ni ukuba ukunzwe n'abenegihugu uri gukinamo kandi ufatwa nk'icyitegererezo kubera imico ya we.


Bale mu myaka 7 yamaze gutwara 'Champions League' 4

Bale yatwaye ibikombe 13 mu myaka irindwi gusa ntibihagije gutwara ibikombe byinshi kuko ushobora kubitwara udakina ariko Bale ibikombe byinshi yabigiragamo uruhare.

Bale yatsinze ibitego biruta ibya Ronaldo igifaru.

Ronaldo igifaru yatsinze ibitego 104 mu mikino ye yose, Bale atsinda 105 muri Real akaba yaratsindaga igitego nyuma y'iminota 170. Bale yatanze imipira ivamo ibitego kurusha David Beckham. Usibye gutsinda, Bale yanatangaga imipira y'ingirakamaro aho yatanze imipira 68, Beckham atanga imipira 51


Igitego yatsinze Liverpool kiranga ibihe byiza muri Real Madrid

Bale yatsinze ibitego bizahora byibukwa. Ku mukino wa nyuma wa Champions League 2013/2014 Real ihura na Atletico Madrid, Bale yatsinze igitego cy'intsinzi kuri uwo mugoroba. Nyuma y'imyaka ine, ku mukino wa nyuma Real yahuyemo na Liverpool Bale yigaramye umupira ugana mu izamu byabaye urufunguzo rwo gutwara iki gikombe.


Mu myaka ibiri iheruka ni bwo Bale na Zidane umubano watangiye kuzamo agatotsi

Mu gihe kingana n'imyaka 7 Bale yakozemo byinshi gusa yagiye agorwa n'imvune zitandukanye dore ko yavunitse inshuro 33 mu gihe kingana n'imyaka 7.  Yabaye umukinnyi wa Liverpool, Barcelona PSG ndetse na Bayern Munich afite byinshi yibukira kuri Gareth Bale, tugendeye ku mateka mufitanye ni wowe wahitamo niba ari umunyabigwi cyangwa agiye atarabigeraho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND