RFL
Kigali

Umubyeyi w’umu DASSO yahawe ubufasha n’aba Diaspora nyuma yo gutoragura umwana akiyemeza kumurera

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:18/09/2020 14:25
0


Sylvia Uwihagurukiye, umubyeyi utuye mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore yatunguwe bikomeye na Alice Cyusa, Umunyarwandakazi uba mu mahanga washimye igikorwa Sylvia yakoze bituma ahamagarira abandi babyeyi b’aba Diaspora gukusanya inkunga bagashyigikira uyu mubyeyi.



Mu kiganiro yagiranye na The Express News, Sylvia Uwihagurukiye yavuze ko yatunguwe cyane no kubona Alice wari waramwemereye kuzamufasha amuhamagaye. Ati: “Ibi byanyongereye icyizere cyo gukomeza kurera umwana wanjye. Nubwo Alice yari yarabanje kungezaho inkunga ye ku giti cye ntiyarecyeye aho, ahubwo yashishikarije n’abandi babyeyi bo muri Diaspora kumutera ingabo mu bitugu bakusanya inkunga bayingezaho".

Yakomeje agira ati "Iki gitekerezo cyo kumfasha cyaturutse kw’igereranya bakoze ry’umushahara mpembwa ku kwezi ungana n’ibihumbi mirongo ine (40,000 Frw) ndetse n’inshingano mfite nk’umubyeyi basanga nkwiye ubufasha bujyanye n’amafaranga kugira ngo mbashe kurera abana banjye bose”.

Akomeza avuga ko ubwo yakuraga uyu mwana aho bari bamujugunye mu gishanga, yamufashe afite iminsi ine (ubu amaze amezi 3), ahita amuha izina rya Ishimwe Ganza Sylvan cyane ko na we yitwa Sylvia. Uyu mubyeyi avuga ko yise uyu mwana iri zina kugira ngo amuhe ikaze mu muryango we usanzwe urimo n’abandi bana ndetse no kugira ngo abashe gukurura urukundo rwe.Uwihagurukiye akaba ashimira byimazeyo aba babyeyi bo muri Diaspora ku bw’umutima w’urukundo bamugaragarije.

Sylvia ati: “Bakomeje kugenda banyoherereza amafaranga kandi byamfashije guhindura byinshi ku mibereho y’umuhungu wanjye Sylvan kuko mufata nagerageje kumuha amata y’inka ariko ntiyayakunda, gusa abajyanama b’ubuzima bambwira kujya muha “France Lait”, kandi koko yarayikunze kuko ubu asigaye ayimara mu minsi 4 kandi ndatekereza ko mu minsi iza azajya ayimara mu minsi 3 gusa. Umuhungu wanjye afite ubuzima bwiza”.


DASSO Sylvia arashimirwa kwakira mu muryango no kurera umwana watoraguwe mu gishanga

Uyu mubyeyi yagize ubutumwa agenera abandi babyeyi b’Abanyarwandakazi aho yababwiye ko bakwiye kugira umutima wa kimuntu kuko Imana ihembera umuntu mu bikorwa byiza akora.Ati: “Ntawe uba uzi icyo umwana azabacyo mu gihe kizaza”. Ababyeyi bakwiye kurangwa n’urukundo iteka ryose, kandi abatekereza kujugunya abana kubera kubura ubushobozi bwo kubarera, bajye begera abajyanama b’ubuzima babafashe ndetse banabahe inama ku buryo bwo kuboneza urubyaro, aho kugira ngo bajye bashyira ubuzima bw’inzirakarengane mu kaga.

Abanyarwandakazi bo muri Diaspora na bo bagize ubutumwa bagenera Sylvia bagira bati: “Turashimira Sylvia cyane ku bw’igikorwa cy’urukundo kandi cy’intangarugero yakoze. Ntibyoroshye kurera umwana. Twamugeneye ubufasha bwavamo igishoro cyiza cyamufasha gukomeza kubeshaho umuryango we kandi akagira n’inyungu akuramo”.

-Bernard MAKUZA yagize icyo avuga kuri DASSO Sylvia wiyemeje kurera uruhinja rwatoraguwe mu gishanga

Nk'uko biri mu nkuru INYARWANDA duherutse kubagezaho, nyuma yo kubona igikorwa cy'urukundo Sylvia yakoze, Inama y'Umutekano itaguye y'Akarere ka Gatsibo yamuzamuye mu ntera agirwa umu-Ofisiye muri DASSO. Ipeti uyu mubyeyi yari asanganywe yagombaga gukurikizaho ipeti rya 'Sergent', akazarivaho aba Ofisiye, gusa kubera igikorwa cy'indashyikirwa yakoze, barimusimbukije bamugira Ofisiye.

Ipeti yahawe riramuha ububasha bwo kuba yayobora DASSO mu Murenge cyangwa akayobora indi Ofise mu Karere nk'uko byatangajwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard. Umuyobozi wa DASSO mu karere ka Gatsibo, Rugiranka Rigati Gaspard, yavuze ko bishimiye igikorwa cy'indashyikirwa umukozi bakorana yakoze, ahamya ko afite umutima w'imbabazi kandi bazakomeza kumworohereza mu kazi kugira ngo yite kuri uyu muziranege.

Bernard MAKUZA wabaye Minisitiri w'Intebe akaba na Perezida wa Sena y'u Rwanda, akimara kumva inkuru y'igikorwa cy'urukundo cyakozwe na DASSO Sylvia, yavuze ko ibyo uyu mubyeyi yakoze bishoborwa n’abantu bacye kandi ko yabikoze atagamije gushimwa ahubwo ari umutima mwiza yigirira. Mu magambo ye bwite yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati ”Uyu mubyeyi yakoze ibishoborwa na bacye cyane. Akwiye koko gushimwa nubwo nemeza ko yabikoranye umutima cyangwa indangagaciro yisanganiwe adategereje kubishimirwa. Ni urugero rwiza kuri twese”.


Bernard Makuza yashimye DASSO Sylvia ati "Ni urugero rwiza kuri twese"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND