Ku bw’impanuka, umugabo wo muri Kenya yashyinguwe ari muzima amara hafi iminota irenga itatu munsi y’ikirundo cya kaburimbo.
Umukozi ukomoka i Nairobi muri Kenya yahuye n’uruva gusenya
ubwo yahambwaga ari muzima amara iminota irenga itatu munsi y’ikirundo cy’amabuye
mato ya kaburimbo, bivugwa ko uyu mugabo yari ahagaze inyuma y’imodoka y’ikamyo
yari ihetse ayo mabuye ya kaburimbo, umushoferi ntiyamubona amumenaho cya
kirundo
Abakozi bakorana bakimara kubibona bakoze uko bashoboye kose
bafata ibitiyo batangira gutaburura mugenzi wabo babikora mu gihe cy’iminota
itatu
Umwarimu wa geografiya, Dicken Muchena, ufite imyaka 27,
wafashe amashusho, yavuze ko uyu mugabo yabanje guta ubwenge ubwo yakurwaga
muri icyokirundo ariko ko yaje kuzanzamuka nyuma yo kugezwa kwa muganga, mu
magabo ye bwite yagize ati: "Nanjye byantunguye, ariko nafashe icyemezo cyo
gufata amashusho muri ubwo bubabare. Nyuma y’igihe gito yakuwemo maze tumuha
ubutabazi bw’ibanze aza kugarura ubwenge ku bw'ubuntu bw'Imana".
Src: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO