RFL
Kigali

KNC yagaragaje uburyo abafana bagaruka ku kibuga hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/09/2020 12:32
0


Mu kiganiro Rirarashe kinyura kuri Radio na TV 1, Umuyobozi w'ikipe ya Gasogi United Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko hari uburyo abona bwafasha abafana kugaruka ku kibuga kandi hirindwa icyorezo cya Coronavirus mu gihe imikino yaba isubukuwe.



Yaba abafana, abayobozi b'amakipe, batewe impungenge no kuba imikino nigaruka by'umwihariko umupira w'amaguru hari igihe nta bafana bazemererwa kwinjira ku kibuga kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Tariki ya 14 Werurwe 2020 ni bwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryafashe umwanzuro w'uko imikino yose ibera mu muhezo, nyuma y'itangazo ryagaragazaga ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere urwaye Coronavirus. Bidatinze hahise hasohoka itangazo risubika shampiyona byanabaye intandaro yo guhagarikwa burundu kwa shampiyona 2019-20 yaje kwegukanwa na APR FC.


Umukino Rayon Sports yanganyijemo na Gicumbi FC wabaye nta bafana bahari

KNC yatangaje anasaba ko hari uburyo bwatekerezwaho amakipe akaba yajya akinahHari abafana kugira ngo amakipe yari atunzwe n'abafana atazabigenderamo kandi kwirinda Coronavirus bikomeze byubahirizwe.

Muri ubwo buryo harimo kugurisha amatike mbere, umufana akajya aza yinjira muri stade kandi akicara mu mwanya we, ati "Aho kugira ngo tuzajye muri stade irimo ubusa, nibarebe niba amatike yajya acuruzwa mbere byaba ku buryo bw'ikoranabuhanga (online) ariko bigakorwa mbere kandi urutonde rw'abazitabira dushingiye ku matike rukamenyekana mbere ho iminsi itatu kugira ngo umukino ube.

Ikindi numva ikibuga cyakiraga ibihumbi 15 cyajya cyakira ibihumbi 5 ariko ntitujye mu kibuga cyambaye ubusa kuko ibisabwa ngo ikipe ibeho ni byinshi. Abo bantu baramutse baje nta wahura n'undi amabwiriza ni nko mu isoko yakubahirizwa. Niba mu isoko abantu bajyamo bagacuruza hakabaho amabwiriza, kuki kuri sitade tutayagira, tugahana intera?".


Munyakazi Sadate ibumoso na KNC bose amakipe yabo asanzwe asarura ku kibuga

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda riherutse gushyira hanze urwandiko rukubiyemo bimwe mu bisabwa n'amakipe kugira ngo ubwo shampiyona umwaka w'imikino 2020-21 nitangira, amakipe azabe ahagaze neza mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND