RFL
Kigali

Itangazo rya cyamunara y'umutungo utimukanwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/09/2020 12:20
0


Kugira ngo harangizwe icyemezo cy'Umwanditsi Mukuru No; 020-055998 cyo kuwa 04/09/2020 uwashinzwe kugurisha ingwate Munyantarama Sadiki aramenyesha abantu bose ko kuwa Gatanu tariki ya 05/10/2020 guhera saa Munani z'amanywa (14H00) azagurisha mu cyamunara umutungo utimukanwa;



Ugizwe n'inzu yubatse mu kibanza gifite UPI 1/02/12/02/1211, ubuso bungana na 669 M2, agaciro kangana na 30,859,000 Frw, uherereye mu Kagari ka Gasenye, Umurenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, kugira ngo hishyurwe umwenda abereyemo Banki.

Gukiganwa mu buryo bw'ikoranabuhanga bizatangira tariki ya 29/09/2020 saa 09H00 za mu gitondo birangire tariki ya 05/10/2020 saa 08H00 za mu gitondo. Gusura uwo mutungo bizatangira tariki ya 25/09/2020 kugeza tariki ya 04/10/2020 mu masaha y'akazi.

Abifuza gupiganwa muri iyi cyamunara, bagomba kwishyura ingwate y'ipiganwa ingana na 1,542,950 akishyurwa kuri konti No 00040-06965754-29 iri muri Banki ya Kigali (BK) yanditswe kuri MINIJUST-AUCTION FUNDS ya Minisiteri y'Ubutabera.

Ifoto ngenagaciro by'uwo mutungo biboneka ku rubuga rw'imanza zirangizwa,

Abifuza ibindi bisobanuro by'uwo mutungo bahamagara kuri telefone igendanwa; 0788437221

Bikorewe i Kigali kuwa 06/09/2020

Me Munyantarama Sadiki ushinzwe kugurisha ingwate ni we washyize umukono kuri iri tangazo


Uyu ni wo mutungo ugiye kugurishwa muri cyamunara







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND