RFL
Kigali

Thiago Alcantara ku muryango winjira muri Liverpool, amakipe yombi yamaze kumvikana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/09/2020 18:49
0


Ikipe ya Liverpool yamaze kumvikana na Bayern Munich ku igurwa rya rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Espagne, Thiago Alcantara, ugiye gutangwaho Miliyoni 30 z’ama-Euros.



Mu kiganiro Umuyobozi w’ikipe ya Bayern München, Karl-Heinz Rummenigne, yagiranye na SPORT BILD, yemeje ko bamaze kumvikana na Liverpool ku igurwa rya Alcantara.

Liverpool yashatse cyane Thiago Alcantara, ariko itinda gutanga amafaranga yo ku musinyisha kugeza igihe bivuzwe ko Manchester United ishobora guhita imusinyisha, iyi kipe yegukanye Premier League yaherukaga mu myaka 30 ishize ihita ikanguka yihutisha ibiganiro.

Karl-Heinz yari yaratangaje ko bashaka ko ibya Thiago Alcantara bikemuka mbere yuko batangira umwaka w'imikino mushya mu Budage uzatangira ku wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2020.

Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp yatangaje kenshi ko Alcantara ari umwe mu bakinnyi beza Isi ifite bakina neza mu kibuga hagati. Uyu mukinnyi w’imyaka 29 nawe yagaragaje ko ashaka gukina muri Premier League, by'umwihariko mu ikipe ya Liverpool.

Alcantara wari usigaje umwaka umwe w’amasezerano, iyo Bayern Munich imuhagararaho ntimutange yashoboraga kugendera Ubuntu mu mwaka utaha kuko atifuzaga kongera amasezerano muri iyi kipe amazemo imyaka 7.

Mu gihe Alcantara amaze muri Bayern Munich, yayifashije kwegukana ibikombe bya shampiyona y’u Budage 7, ibikombe by’igihugu 4, ibikombe 3 bya Super Cup mu Budage, igikombe cy’Isi kimwe cy’amakipe ndetse na UEFA Champions League 1 begukanye uyu mwaka.

Mu mwaka w’imikino wa 2016/17, Alcantara yatowe nk’umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’u Budage aranabihemberwa.

Alcantara ni umwe mu bakinnyi bafashije Bayern kwegukana Champions League uyu mwaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND