RFL
Kigali

Rayon Sports igiye kurega FERWAFA muri CAF

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/09/2020 14:55
0


Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwemeza ko bugiye kujyana ikirego cyabwo mu Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ nyuma yahoo FERWAFA yanzuye ko APR FC na AS Kigali arizo zizasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika.



Mu minsi ishize Rayon Sports yatanze ikirego muri FERWAFA, aho yayisabaga guhindura umwanzuro yafashe ku makipe azasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika kuko ivuga ko igomba kubona umwanya umwe mu makipe agomba gusohoka.

FERWAFA yanzuye ko APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona izasohokera u Rwanda muri CAF Champions League naho AS Kigali izakina irushanwa rya CAF Confederation Cup.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryabwiye Rayon sports ko nta cyahinduka ku myanzuro yafashwe mbere ku makipe azasohokera u Rwanda.

Nyuma yo kumenya uruhande FERWAFA iriho, Rayon Sports yiyemeje kugeza ikirego cye muri CAF kugira ngo irenganurwe.

Jean Paul Nkurunziza uvugira Rayon Sports, yatangaje ko biteguye kwandikira urwego rutegura amarushanwa muri CAF, barusabe kubarenganura.

Rayon Sports ivuga ko umwanzuro uwo ariwo wose FERWAFA yagombaga gufata, iyi kipe ikundwa na benshi mu Rwanda no hanze yarwo igomba kubona umwanya wo gusohokera igihugu mu mikino nyafurika, haba muri CAF Champions League ndetse na CAF Confederations Cup.

Rayon Sports yemeza ko igomba kugaragara mu makipe azasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND