Trisha na Michael Taylor bahisemo kugerageza amahirwe barabana ndetse bari bafite intego yo kuzabyara umwana n'ubwo umuganga wabo yari afite impungenge kuko bari bamaze gukuramo inda ebyiri birabababaza cyane.
Umugore w'imyaka 31 y'amavuko yavutse afite ubumuga aho amagufwa
ye 150 yavunitse bitewe n’indwara yitwa 'Osteogenezi imperfecta' (OI), indwara igira
ingaruka ku magufwa kuko avunagurika byoroshye.
Ubu afite santimetero 70 gusa, aba mu kagare k'abamugaye
ubuzima bwe bwose ariko yasohoje inzozi ze zo kubyarana n’umugabo we Michael,
ufite metero 1 na santimetero 80.
Gusa gusama kwe byabanje kumugora na cyane ko abaganga
bamubwiraga ko umwana ashobora kuzamujanjagura amagufwa y’imbere bitewe n’uko
avunika byoroshye.
Yaje guhura n’umusore watwaraga amakamyo rero ari we Michael
Taylor barabana ariko bihanangirizwa kuzabyara kubera ko amagufwa ye yoroshye
cyane ku buryo no kwitsamura gusa bishobora kuyavuna.
Amategeko baje kuyarengaho, bakuramo inda ibyiri ariko ku bw’amahirwe
baje kubyara umwana w’umuhungu
Trisha ati ”Abaganga banteraga ubwoba kenshi bati 'umwana
ashobora gupfa, nawe uzapfa ariko narabyirengagije ndasama ndetse nishimira
kubyara umwana w’umuhungu, ubu ni umusore mwiza cyane kugeza uyu munsi, abantu
ntibashobora kwizera ko namubyaye. Bahora bambaza niba umwana wanjye wa Maven ari
njye wamutwise ariko nanjye nishimira kubabwira nti 'Yego ni njyewe'”.
Src: Metro co.uk
TANGA IGITECYEREZO