Umuhanzi akaba n’umuherwe ku Isi, Kanye West, yatangaje ko atazongera gusohora indirimbo nshya kugeza igihe azarangiza amasezerano afitanye na kompanyi ya SONY na Universal. Akomeza kandi ashimangira ko yabaye umuntu mushya aho yiyise Mose uvugwa muri Bibiliya.
Uyu muhanzi uri no kwiyamamariza kuba Perezida wa Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika mu matora ateganijwe mu minsi mike iri imbere, ibitangazamakuru
bitandukanye bitangaza ko mu butumwa bwaje gusibwa bwaciye kuri Twitter, uyu muraperi yatangaje ko atazongera gusohora umuziki
mushya kugeza arangije amasezerano asanzwe afitanye na Sony na Universal. Yasabye kandi kureba amasezerano ya buri wese muri Universal na Sony aboneraho
no kwiyita "Mose mushya."
Kanye West yagize ati: "Nkeneye
kubona amasezerano ya buri wese muri Universal na Sony. Ntabwo nzareba abantu
banjye kuba imbata. Nshyize ubuzima bwanjye ku murongo ku bantu banjye. Inganda z’umuziki
na NBA ni ubwato bugezweho bw’abacakara”.
Mu bundi butumwa Kanye yakuweho, yasabye imbabazi
ku mugaragaro J. Cole na Drake, wigereranya n'umuyobozi wigometse ku bucakara
Nat Turner. Kanye West yavuze ko "yubaha cyane abavandimwe bose", yongeraho ati: "Tugomba guhuzwa no kubahana ntituzongera gutandukana dushwana
no guterana amagambo “.
Kanye West mu
magambo atanga amahoro yerekana ko yigaruriye Imana kandi ko umuntu ufite ubutunzi
bwinshi atari we uzabona ijuru. Yagize ati: “Ndi mu murimo wa Kristo kandi dukeneye gukiza isi. Nanze
gutongana n'abirabura kuri label itari n’iyacu”. Kanye asaba abantu gukunda
Imana no kureka kwicana hagati yabo. Yagize ati: “Reka tureke kwicana, reka
twereke Imana ko turi abantu b'Imana, ibona ibyiza byanjye. Imana ntabwo
idupimira ku mafaranga mu bwami bwayo reka dukundane”.
TANGA IGITECYEREZO