RFL
Kigali

Serge Iyamuremye yahanuriwe n'umuhanuzi wo muri Uganda ko agiye gukorana n'ikigo gikomeye ku Isi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/09/2020 12:18
0


Hari abahanuzi bahanura ibintu bigasohora nk'ikimenyetso cy'uko batumwe n'Imana, hakaba n'abandi bahanurira abantu ariko ibyo bahanuye ntibisohore bigatuma babita 'abahanuzi b'ibinyoma'. Kuri ubu umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya Imana, Serge Iyamuremye yahanuriwe ubuhanuzi bukomeye cyane.



Serge Iyamuremye ni izina rikomeye cyane mu muziki wa Gospel, akaba afite umwihariko wo gukora indirimbo zibyinitse ndetse n'izituje, ibintu bituma yiyumvwamo cyane n'urubyiruko ndetse n'abantu bakuru. Amaze gukora indirimbo nyinshi zahembuye/zihembura imitima ya benshi ndetse zinamuhesha ibikombe (Awards) bitandukanye aho twavugamo nk'igikombe cy'umuhanzi w'umwaka, umuhanzi ufite indirimbo nziza y'amashusho n'ibindi yegukanye muri Groove Awards Rwanda. 


Serge amaze guhabwa ibihembo binyuranye mu muziki

Uyu muramyi yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Arampagije' yatumbagije ubwamamare bwe, nyuma yaho akora izindi ndirimbo nazo zishimiwe bikomeye kugeza n'uyu munsi zirimo; Amashimwe, Yari njyewe, Biramvura, Ishimwe, Ndakubaha n'izindi. N'ubwo abitse iwabo mu rugo ibikombe byinshi yahawe abicyesha indirimbo ze ziryohera benshi, Serge Iyamuremye yahanuriwe ko hari igikombe ataregukana mu mateka ye, bityo Imana ikaba igiye kukimuha nk'ikimenyetso cy'uko imuzamuye mu ntera kuko imushyigikiye kandi ikaba ikunda cyane uburyo ayiramyamo.

Uwahanuriye Serge Iyamuremye ubu buhanuzi ni umuhanuzi witwa Pastor Jesse Rod Anzo wo mu gihugu cya Uganda. Yavuze ko ibyo ahanuriye Serge ari Imana yabimuhaye, imusaba kubitangariza uyu muhanzi wo mu Rwanda. Ubu butumwa yabunyujije ku rukuta rwe rwa Youtube tariki 15 Nzeri 2020. Uyu muhanuzi watangiye yumvikanisha ko atazi neza igihugu cy'amavuko cya Serge Iyamuremye, yavuze ko Serge agiye kugirana imikoranire na Coca Cola ndetse bikaba bitazatinda gusohora.


Serge yahanuriwe ko Imana imuhaye 'Promotion'

Pastor Jesse Rod Anzo wo muri Kampaka muri Uganda mu Itorero Grace Reign Ministries International, mu buhanuzi bwe bw'umunota umwe n'amasegonda 39, yagize ati "Mfite ubutumwa ku muhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ndatekereza ko ari uwo mu Rwanda, ibintu nk'ibyo. Yitwa Serge Iyamuremye. Imana yampaye ubu butumwa ngo mbuguhe, ni bwo ngiye kukubwira. (...) Imana irashaka kuguha umugisha, hari igihembo (Award) ugiye guhabwa. Ugiye kugirana imikoranire na Coca Cola, ibi bigiye gusohora." 

Yakomeje avuga ko abizi ko hari ibikombe byinshi Serge Iyamuremye yegukanye mu muziki, gusa ngo ntabwo yari yakorana na rimwe na Coca Cola ari nayo mpamvu Imana imuzamuye mu ntera akaba agiye gukorana n'iki kigo bitewe n'uko yanyuzwe n'uburyo ayiramyamo. Ati (...) Ndabizi ko hari ibikombe byinshi watwaye, ariko hari kimwe utigeze wegukana, Imana igiye kuguha umugisha kandi ikunda cyane uburyo uyiramya mu kuri no mu mwuka, igiye kugukoresha ibintu bikomeye."

Yunzemo ati "Ku bw'ibyo Imana igiye kukuzamura mu ntera (Promotion), ugiye kusinyana kontaro na Coca Cola, muzakorana mu bintu binyuranye. Imana iguhe umugisha kandi igukomeze mu murimo ukora wo kuramya Imana, ubuzima bwa benshi bugiye guhinduka binyuze mu ndirimbo zawe zo kuramya no guhimbaza Imana, imitima ya benshi ikorweho, benshi bakire agakiza. Ibi Imana ivuze ubyakire, Imana iguhe umugisha, ikuzamuye mu ntera...".


Pastor Jesse yahanuriye Serge gukorana n'ikigo gikomeye ku Isi

Tukimana kubona ubuhanuzi bwahanuriwe Serge Iyamuremye, twagize amatsiko yo kumenya icyo uyu muhanzi abivugaho, tumubaza niba asanzwe aziranye n'umuhanuzi Pastor Jesse, uko yakiriye ubu buhanuzi n'ibindi. Serge Iyamuremye yabwiye INYARWANDA ko iby'ubuhanuzi bwa Pastor Jesse yabibonnye nk'uko natwe twabibonye. Yahamije ko bataziranye rwose ndetse ko ari ubwa mbere yumvise izina rye, ati "Wapi ni bwo mubonye pe, ntabwo muzi".

Abajijwe niba nta gahunda arimo y'imikoranire na kompanyi ya Coca Cola, wenda hakaba hari umuntu waba wabibwiye Pastor Jesse nawe akabikoramo ubuhanuzi nk'uko hari bamwe mu bahanuzi bakunze gukoresha ubu buryo, Serge yatubwiye ko nta kintu na kimwe aravugana n'iki kigo, ati "Ntayo pe (Nta gahunda dufitanye), keretse niba babimubwiye, ariko no mu ntekerezo zanjye si byari bindimo". 

Ku bijyanye n'uko yakiriye ubu buhanuzi bwa Promotion agiye guhabwa, Serge yavuze ko gutunga iby'Isi ndetse no kumenyakana ari byiza, gusa ngo icy'ingenzi kuri we ni ukumenywa no gukundwa na Yesu. Ati "Iby'isi ni byiza kubigira no kumenyekana nabyo ni byiza ariko iyo Yesu akuzi kandi agukunda ni ibintu bidasanzwe, gusa natangaye". Akimara kubona kuri Youtube ubu buhanuzi yahanuriwe, Serge yanyuze ahatangirwa ibitekerezo arandika ati "Amen" bisobanuye ngo "Bibe gutyo".


Serge yavuze ko kuri we icy'ingenzi kuri we ari ukumenywa no gukundwa na Yesu

Coca Cola ni imwe muri kompanyi zikomeye ku Isi, ikaba yenga ibinyobwa bidasembuye, byamamaye nka 'Coca cola' cyangwa 'Coke'. Iki kinyobwa gifite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikunzwe na benshi ku Isi bikaba akarusho muri Afrika. Iki kinyobwa cyatangiye kwengwa mu 1886. Serge Iyamuremye aramutse agiranye imikoranire n'iki kigo gikomeye ku Isi, yaba yanditse amateka atazibagirana mu muziki w'u Rwanda ndetse n'uwa Afrika muri rusange.


Serge yahanuriwe gukorana na kompanyi ya 'Coca Cola'

Pastor Jesse Rod wahanuriye Serge, amaze umwaka urenga anyuza ubuhanuzi bwe kuri Youtube, kugeza ubu akaba amaze kunyuzaho ubuhanuzi bugera kuri 58. Ubuhanuzi bwe bumaze kurebwa n'abantu benshi ni ubwo yahanuriye umugabo witwa Hassan Basajjabaraba bwarebwe n'abarenga ibihumbi 13, akaba yaramuhanuriraga ko Imana igiye kumusubiza ubutaka yariganyijwe n'abayobozi bo muri Uganda. Mu bo yahanuriye harimo; Abaturage bo muri Uganda, Perezida Museveni, Bobi Wine, abaturage bo mu Buhinde, Umuyobozi wo muri Kenya, Perezida w'u Butaliyani, n'abandi.

REBA HANO PASTOR JESSE ROD AHANURIRA SERGE IYAMUREMYE

REBA HANO INDIRIMBO 'BIRAMVURA' YA SERGE IYAMUREMYE

REBA HANO 'YARI NJYEWE' INDIRIMBO YA SERGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND