Ikamba rya palasitiki ryambarwaga n’umuraperi Notorious B.I.G ryaguzwe amadolari atandatu gusa mu mwaka 1997, ryagurishijwe agera ku bihumbi magana atanu mirongo icyenda na bine by'amadorali ($594K) ni ukuvuga asaga miliyoni magana atanu na mirongo irindwi n’icyenda mu mafaranga y’u Rwanda
Kuwa kabiri w’iki cyumweru ni bwo hagurishijwe ikamba
rya palasitiki ryambawe n’umuraperi Notorious B.I.G mu ifatwa ry'amafoto mu
mwaka wa 1997. Iri kamba ryaguzwe amadolari atandatu gusa ubwo uyu mugabo yari
agiye gufatwa amafoto n’umufotozi witwa Barron Claiborne, ryaguzwe mu cyamunara
asaga ibihumbi 594 by’amadorali ni ukuvuga asaga miliyoni 579 Frw.
Ikamba B.I.G yambaraga ryaguzwe asaga miliyoni 579 Frw
B.I.G wari uzwi ku kazina k’umwami wa New York (King of
New York) iri kamba yambaraga ku mutwe ryegukanwe n’uwitwa Emily, aho yahise
arihabwa mu cyamunara cyayobowe n’umuhungu wa B.I.G, C.J. Wallace mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Claiborne wafotoye B.I.G akaba ari nawe waguze iri
kamba ubwo yari agiye gufotora uyu muraperi yabwiye itangazamakuru ko yariguze
amadolari atandatu gusa, kandi ko ritari guhabwa agaciro nka kariya iyo ritaza
kuba ryarambawe na B.I.G. Icyatumye uyu mufotozi agira igitekerezo cyo gukoresha
iri kamba n’uko aya mafoto yari agiye gushyirwa mu kinyamakuru aho umutwe w’inkuru
wagombaga kwitwa “Umwami wa New York” (King of New York).
Iri kamba ryaguzwe amadorali atandatu gusa mu 1997
Uyu mugabo yakomeje avuga ko nyuma y'ifatwa ry’aya mafoto
byatumye isura ya B.I.G ihinduka muri rubanda aho atari agifatwa nk’umwami wa
New York nk'uko bamwitaga ahubwo yahise yitwa umwami wa Hip Hop ndetse n’umwe mu
bahanzi b’ibihe byose.
Ubwo hafatwaga aya mafoto B.I.G yari yaherekejwe na
Puff Daddy nyir'inzu itunganya umuziki ya Bad Boy Records, ariko Puff Daddy ngo
ntabwo yashyigikiye iki gitekerezo cyo gukoresha iri kamba aho yavugaga ko
byatuma ifoto itaba nziza.
Christopher George Latore Wallace wari uzwi nka
Notorious B.I.G ni umwe mu baraperi bakunzwe cyane, akaba yaranashyizwe ku
rutonde (Nominee) inshuro enye zose mu bahatanira ibihembo bya Grammy Awards.
B.I.G yapfuye arashwe mu mwaka wa 1997 mu mujyi wa Los Angeles muri California ku myaka
24 y’amavuko.
Src: Rolling Stone & Daily Mail
TANGA IGITECYEREZO