RFL
Kigali

Long Jay wasohoye indirimbo 'Bakalo' ahamya ko umuraperi wese aba arenze mugenzi we-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/09/2020 13:02
0


Umuhanzu ubu uri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda, Long Jay yashyize hanze indirimbo yise “Bakalo” aho yizeraga ko umwaka wa 2020 uzaba ari mwiza cyane kuri we ariko akaba yaratunguwe no gusanga ibintu byose byarahinduye isura uyu mwaka.



Long Jay, ni umuraperi ukorera muzika ye muri Coffee Sound Music, uyu kandi abantu bakurikiranye ikiswe “Cypher Ep 3” baribuka ko nawe agaragaramo aririmba. Coffee Sound Music iyobowe na EllKojo wateguye “Cypher” ahurizamo abahanzi batandukanye bafite impano muri Hip Hop barimo Groly Majesty, Prime, Long Jay n’abandi.

Long Jay, afite indirimbo zitandukanye harimo nka; “Urukuta rw’Ubutumwa”, “Niki Niki”,Mission 2020, na “Bakalo” ari yo ndirimbo nshya afite. Long Jay yifuza ko umuziki w'u Rwanda cyane cyane Hip Hop uzagera aho yifuza ku buryo umuntu wese azayiyumvamo ikagera ku rwego ruri hejuru kurusha izindi njyana.


Long Jay, afite kandi imishinga, arimo yo gukora Album ye ya mbere aho izaba igizwe n’indirimbo 12, “Bakalo” izaba iri muri zo. Uyu muhanzi kandi ahamya ko umuntu wese agira igihe cye  cyo kumenyekana, naho mu baraperi bose bo bemera ko buri wese aba arusha mugenzi we. EllKojo na Long Jay batangaje byinshi bahugiyemo ni uko Coffee Sound Music ifasha abahanzi ikababa hafi.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO “ELLKOJO” NA “LONG JAY MURI HIPHOP”


KANDA HANO WUMVE BAKALO YA LONG JAY


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND