RFL
Kigali

Tina Knowles-Lawson yavuze inkomoko ndetse n’amateka y’izina Beyonce ryigeze kuba irye

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:16/09/2020 17:11
0


Tina Knowles-Lawson w’imyaka 66, wikorera ku giti cye ndetse akaba n’umunyamideli mu kiganiro yakoze ejo ku wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020 ubwo bamurikaga bwa mbere agace ka In My Head, yavuze ko yabanje kwitwa Beyonce nubwo ubu ryaje kuba izina ry’umukobwa we.



Yagize ati: “Abantu benshi ntibazi ko Beyonce ariryo zina ryanjye rya mbere”. “Nitwaga Celestine Beyonce, icyo gihe ntago cyari ikintu cyiza kugira iryo zina kubera ko nashakaga kwitwa Linda Smith kuko numvaga ariyo mazina meza”. Uyu mutegarugori akaba na nyina w’umuririmbyi Solange, yakomeje avuga ko abantu benshi mu muryango we bafite izina rya “Beyonce”.


Beyonce na Solange (abakobwa ba Tina Knowles)

Bitewe n’ikosa ry’abanditsi, abandi nka murumuna we ndetse n’abana be ubu bafite “Beyince” nk’izina ryabo nkuko Knowles Lawson abitangaza. Tina Knowles ati: “Ntekereza ko njye na murumuna wanjye Skip aritwe twenyine twari dufite iri zina Beyonce”. Biteye amatsiko kandi bikwereka ibihe, kuko ubwo nakuraga byatumye tubaza Mama impamvu izina ryacu iyo barivuga barihindurira inyito, aho kuba Beyonce rikaba Beyince. 

Icyo gihe Mama yansubije ko Beyince ari ryo zina bashyize ku cyemezo cyanjye cy’amavuko. Nahise mubaza impamvu atabakosoye ambwira ko yabikoze rimwe gusa, bagahita bamubwira ngo niyishimire ko byibuze abonye icyemezo cy’amavuko kubera ko muri icyo gihe abirabura ntibahabwaga icyemezo cy’amavuko.

Tina Knowless yongeyeho ko bigomba kuba bitari byoroheye umubyeyi we (nyina) kugira ngo umwana we izina yamuhaye rye gusomwa neza uko bikwiye. Tina Knowles-Lawson yafashe irindi zina ubwo yashyingiranwaga na se wa Beyonce Mathew Knowles baje gutandukana muri 2009 nyuma y’imyaka 30 bari bamaze babana bahabwa gatanya muri 2011, aza gushyingiranwa n’umukinnyi wa filime Richard Lawson muri 2015.


Tina Knowles n'umukobwa we Beyonce ndetse n'umwuzukuru Ivy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND