RFL
Kigali

Birababaje! Umusaza apfiriye mu ingorofani ajyanywe kwa muganga-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:16/09/2020 14:26
0


Umukambwe utamenyekanye amazina, yaguye mu ngorofani asunitswe anjyanwe kwa muganga. Gushiramo umwuka birashoboka ko byatewe n’urugendo rurerure kandi rubi rwamaze amasaha ane mu muhanda wangiritse cyane wuzuye icyondo.



Uyu mukambwe yari atuye mu Intara ya Nyandarua, iherereye muri Kenya. Ni intara ubusanzwe ifite amateka yo kuvukamo abayobozi bakomeye kuva kera ariko ikibabaje ni uko itagira iterambere ririmo ibikorwa remezo nk’imihanda mizima hirya no hino ku buryo iki ari ikibazo kimaze imyaka itari micye.


Bakoze urudendo rw'amasaha ane ashiramo umwuka bataragera kwa muganga 

Birumvikana niba nta mihanda mizima, kugira ngo imbangukira gutabara izakugereho ni ikibazo gikomeye. Ibi itangazamakuru muri iki gihugu ryabihuje n’urupfu rwa nyakwigendera, rivuga ko uyu mukambwe kuremba agakora urugendo rw’amasaha ane asunitswe mu ngorofani ajyanywe kwa muganga biri mu byamuhuhuye.

Amafoto agaragaza ko uyu musaza yajyanywe n’abagabo babiri. Umwe yaramusunitse undi akuruye umugozi uziritse ku ngorofani mu muhanda urimo icyondo gikabije ku buryo utashobora kunyurwamo n’imodoka. Uyu musaza yatabarutse kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020. Nyuma y'uko amafoto ye akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, abantu batari bake bazikoresheje mu kugaragaza ko bababajwe n’urupfu rwe banenga ubuyobozi cyane cyane abatuye muri aka gace.

Urugero ni urwo uwitwa Joel Mwangi wagize ati ”Birababaje nihanganishije umuryango we ariko nanone dukeneye impinduka nk'abagize Nyandarua duhereye mu bayobozi nka…..”. Abandi bagenzi be batari bacye bababajwe n’urupfu rw’uyu musaza, bashishikariza rubanda kuzabanza kureba ibyo abayobozi batandukanye bakoze mbere y'uko bongera kubagirira icyizere mu matora ataha.


Abantu batari bake bababajwe n'urupfu rwe banenga abayobozi b'gace yari atuyemo


Umwaka ushize abatuye muri aka gace ka Nyandarua bifashishaga indogobe kugira ngo bajyane umurambo kuwushyingura kubera ikibazo k'imihanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND