RFL
Kigali

Kaze Soso umuhanzikazi w'umuhanga unaririmba muri Alarm Ministries yasohoye indirimbo nshya 'Arabishoboye'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/09/2020 13:28
0


Kaze Umutoni Solange ni yo mazina yiswe n'ababyeyi be, gusa iryo benshi bamuziho ni Kaze Soso. Aramya Imana mu ndirimbo, agakunda Imana n'abantu nk'uko abyitangariza. Asanzwe aririmba mu itsinda Alarm Ministries, gusa hashize igihe gito atangiye kuririmba ku giti cye dore ko iyi ndirimbo yasohoye ari iya kabiri.



Kaze Soso asengera muri Foursquare Gospel church, akaba atuye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Avuka mu muryango w'abana bane, akaba ari umwana wa kabiri. Yakuriye i Butare mu karere ka Huye, ubu ari kuba muri Kigali. Yize kuri NDP Karubanda na Groupe Scolaire Officiel de Butare. Kuva atangiye kuririmba ku giti cye, amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri ari zo: 'Ndavuze yego' na 'Arashoboye' yashyize hanze ku mugoroba w'uyu wa Kabiri tariki 15/09/2020.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Kaze Soso yadutangarije ko kuririmba ku giti cye akabifatanya no kuririmba muri Alarm Ministries ari ibintu byuzuzanya ndetse bikaba bimufasha cyane. Ati "Kubifatanya ntabwo birangora kugeza ubu byose ndabikora nta mbogamizi nini zirimo kuko ni ibintu bisa n'ibyuzuzanya bikanamfasha". Yavuze ko intego ye ari "ugukomeza kwamamaza ubutumwa bw’Imana mu ndirimbo uko Imana izanshoboza".


Kaze Soso yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya

Kaze Soso umuhanzikazi w'umuhanga cyane mu miririmbire ye iherekejwe n'ijwi ryiza afite, ndetse utanga icyizere cy'ejo heza mu muziki wa Gospel na cyane ko urimo icyuho cy'abahanzikazi bacye, ntabwo yerura ngo atangaze umuhanzi akunda cyane muri Gospel, ahubwo ashimangira akunda buri wese ukoranye imbaraga ze zose agamije kwamamaza izina ry'Imana. Ati "Biterwa! Gusa ni benshi ntawe nanga, apfa kuba yakoze icyo ashoboye mu mbaraga ze yamamaza izina ry'Imana".

Ku bijyanye n'ubutumwa yibandaho yandika indirimbo ze, Kaze Soso yavuze ko biterwa n'ibintu bitandukanye kuko hari n'igihe indirimbo imuzamo bitewe n'ibihe arimo. Yongeyeho ko akunda kuvuga gukomera kw'Imana. Yagize ati "Kwandika rero biterwa n’ibintu byinshi hari igihe indirimbo iza bitewe n'ibihe urimo mbese ni byinshi, gusa nkunda kuvuga ugukomera kw’Imana n’ibitangaza byayo".

Iyi ndirimbo 'Arashoboye' ya Kaze Soso yasohokanye n'amashusho yayo yatunganyijwe na Fleury Legend wo muri FFP studioz. Amajwi y'iyi ndirimbo yakozwe na Bruce & Boris. Muri iyi ndirimbo humvikanamo aya magambo "Yesu ni we rya zina riryoshye, yambereye iriba ry'umugisha, imvugo ye ni nk'amazi atuje, agira neza amanywa n'ijoro. Byose arabishoboye, ni we mahoro yuzuye, ubu ndi uwidegembya nta bwoba mfite, namenye neza ko Uwiteka andengera."


Kaze Soso yasohoye indirimbo nshya 'Arashoboye' yishimiwe bikomeye

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'ARASHOBOYE' YA KAZE SOSO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND