RFL
Kigali

Ifoto y'umunsi: Akanyamuneza ka Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/09/2020 7:39
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yandikanye ubwuzu agaragaza akanyamuneza yatewe no guterura umwuzukuru we w’umukobwa.



Perezida Kagame yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Twitter, ahagana saa tanu z’ijoro, imugaragaza ateruye umwuzukuru we, avuga ko yagize impera z'icyumweru nziza ari kumwe n'umwuzukuru we. Ati “Nagize impera z’icyumweru nziza naruhutsemo cyane ndi hamwe n'uyu mwana uhebuje. Umugisha!!".

Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, ku wa 06 Nzeri 2020, Paul Kagame yavuze ko umwana Ange Kagame yibarutse, ari umukobwa mwiza, ukura vuba kandi ko ajya kumusura kenshi.

Ku wa 19 Nyakanga 2020, ni bwo Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yibarutse imfura ye n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.

Icyo gihe, Perezida Kagame yanditse kuri Twitter avuga ko we na Madamu Jeannette Kagame bishimiye kwakira umwuzukuru. Anashima kandi umukobwa we n’umukwe we ku bw’imfura yabo.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, tariki 06 Nzeri 2020, Perezida Kagame yavuze ko kuba Sogokuru w’abana ari ukuzamurwa mu ntera.

Avuga ko ari ibyishimo bikomeye byatashye mu muryango we, biba bishya kuri we ariko kandi binaba byiza cyane. Ati “Ni bishya kwitwa Sogokuru, ariko ni byiza cyane. Nari menyereye kwitwa Se w’abana. Iyo wabaye noneho na Sekuru w’abana uba wazamutse mu ntera ni nka ‘promotion’. Ni indi ‘grade’ yo hejuru ishimishije.”

Perezida Kagame avuga ko umwuzukuru we ari mwiza, ari gukura vuba kandi ko mbere y’uko isaha ya saa Moya igera, ajya anyuzamo akajya kumusura. Ati “Ni umukobwa muzima, arakura vuba! Iyo amasaha ya saa Moya ataragera, nsimbukirayo nkajya kumusura.”

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, umwanya we azawuharira kwita ku buzukuru be. Akomeza ati “Nindagiza iyi mirimo mwanshinze, mpora niteguye, kuzatangira indi mirimo yo kureberera abuzukuru….”

Umukobwa we Ange Kagame yahise yandika kuri konti ye ya Twitter, agira ati “Ngayo ng’uko…Ni umukobwa".

Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bahamije isezerano ryabo ku wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019 mu birori bibereye ijisho byitabiriwe n’abantu bo mu miryango yombi n’abandi batumirwa bari bahawe ubutumire.

Perezida Kagame yavuze ko yaryohewe n'impera z'icyumweru ateruye umwuzukuru we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND