Ubwo iyi nkuru yandikwaga, imibare y’abanduye COVID-19 ku isi hose bari bamaze kugera kuri miliyoni 29 naho abandi basaga ibihumbi 930 bo bahitanwe n’iki cyorezo nk'uko tubikesha Kaminuza ya Johns Hopkins. Ku isi yose abantu bagera kuri miliyoni 20 bamaze gukira iyi ndwara. Iri hinduka ry'iyi mibare rituma habaho ibyemezo bimwe na bimwe ku isi.
§ Muri
Afurika y’Epfo leta yafashe imyanzuro yemerera bimwe mu bikorwa byemerera
abantu guteranira hamwe kongera gukingura imiryango. Muri ibyo bikorwa harimo
inzu zagenewe gukorerwamo ibikorwa bya ‘sport’,
amaresitora, utubari ndetse n’insengero. Iki gihugu giherereye mu majyepfo
y’umugabane wa Afrika ni cyo cyibasiriwe bikomeye n’iki cyorezo. Imibare itangazwa ivuga ko
ubwandu bugeze ku bihumbi 652; abakize bakaba ibihumbi 583 naho abahitanwa n’iki
cyorezo bakaba ibihumbi bisaga 15.
§ Kuri
uyu wa gatanu Israel irasubukura gahunda ya guma mu rugo izamara ibyumweru
bitatu. Iki gihugu gifashe iyi myanzuru nyuma yuko abagera ku bihumbi birenga
gato 160 byanduye COVID-19; abandi 1136 bashwe n’iki cyorezo. Nyamara nubwo iki
gihugu cyagize ubwandu bungana butya, abagera ku bihumbi 121 barakize. Iki
cyemezo nubwo gifashwe nticyagiwe kivugwaho rumwe cyane cyane ku barengera
inyungu z’ubukungu. Minisiteri w’Ubukungu, Israel Katz yatangaje ko kubera
ibyemezo bishingiye ku kurengera ubuzima bw’abenegihugu bizakoma mu nkokora
ubukungu bw’iki gihugu. Ibi byagihe bigarukwaho n’abandi bayobozi bakuru muri
iki gihugu batavuga rumwe n’uyu mwanzuro.
§ Hirya
no hino ku isi amashuri arongera kugurura imiryango, abagera kuri miliyoni 800
ni bo bitezwe kuzongera kugana intebe y’ishuri. Nubwo ibihugu bitari bike
byakajije ingamba zo kurwanya iki cyorezo mu gihe bimwe mu bikorwa by’amateraniro
byongeye gutangira, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryatangaje
ko rifite impungenge ko hari ibihugu bititeguye bihagije n’ubwo bifite uyu
mugambi. Ku bufatanye n’uyu muryango wavuzwe haruguru, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye
ariko ryo ryita ku Bana, ryasohoye raporo mu cyumweru gishize yerekana ko 43% y’amashuri
ku isi adafite ibikoresho bihagije byo guhangana n’iki cyorezo.
TANGA IGITECYEREZO