RFL
Kigali

Alex Villanueva arasaba LeBron James kongera igihembo cy’uzatanga amakuru y’uwarashe Abadepite babiri i Compton

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:15/09/2020 17:18
0


Ku wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020 Umuyobozi w’umujyi wa Los Angeles, Alex Villanueva, yahamagariye umukinnyi wa NBA LeBron James gukuba kabiri amafaranga y’igihembo azahabwa uzatanga amakuru y’umuntu witwaje imbunda akarasa abadepite babiri mu mpera z’icyumweru gishize.



Aganira na Radio KABC, mu kiganiro gikorwa na John Philips, Villanueva yavuze ko amafaranga y’ibihembo yageze ku madolari 175,000, aho amadolari 100 ari ayaturutse mu mujyi wa Los Angeles ndetse n’amadolari 75,000 yaturutse ku bantu babiri ku giti cyabo.

Villanueva akomeza agira ati: “Iki kibazo ngihariye LerBron James ndashaka ko abihuza hanyuma agakuba igihembo kabiri”. Ati: “Ariko ntegerezanyije amatsiko kumva icyo James azabivugaho, nzi ko yitaye ku kubahiriza amategeko, mu ijambo rye ryiza yagaragaje igitekerezo cye ku bijyanye n’imibanire hagati y’amoko atandukanye, kugaragara kw’abapolisi mu iraswa ry’abantu ndetse n’ingaruka byagira ku mbaga y’Abanyafurika n’Abanyamerika”.

Yakomeje agira ati: “Kandi ibyo narabyishimiye, ariko nanone dukeneye gukomeza gushima no guha agaciro ubuzima bw’abantu umwuga uwo ariwo wose baba bakora.

LeBron James umukinnyi wamamaye cyane mu mukino wa Basketball, yabaye umwe mu bakinnyi babigize umwuga bavuga cyane ku bibazo bigaragara muri sosiyete akaba anamagana imyitwarire mibi y’abapolisi nyuma y'uko Jacob Blake arashwe inshuro nyinshi n’abapolisi i Wisconsin mu kwezi gushize.

James akomeza avuga ko Abirabura baba muri Amerika bafite ubwoba kubera imyitwarire mibi y’abapolisi. Ibi kandi bishimangirwa n'ibyo yigeze kuvuga mu kwezi gushize ubwo Lakers akinamo yari imaze gutsinda Blazers ikipe yo muri Portland aho yagize ati: “Nzi ko abantu barambiwe guhora banyumva mbivuga, ariko dufite ubwoba nk’Abirabura baba muri America, baba abana, abagabo ndetse n’abagore, twese dufite ubwoba”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND