RFL
Kigali

Imishinga y’abarimo Jules Sentore na Nyamitari ihatanira guhabwa inkunga n’ikigega cyo kuzahura inganda ndangamuco

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/09/2020 17:48
0


Umuhanzi Icyoyitungiye Jules Bonheur uzwi nka Jules Sentore na Patrick Nyamitari bari ku rutonde rw’abantu 45 bazavamo 30 bazahabwa inkunga mu kigega cya miliyoni 300 Frw cyo kuzahura Inganda Ndangamuco.



Tariki 24 Nyakanga 2020 ni bwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco na Imbuto Foundation babinyujije muri ArtRwanda-Ubuhanzi batangije 'Gahunda Igamije kuzahura Icyiciro cy’Inganda Ndangamuco'.

Iki kigega cyitezweho gutanga ibisubizo bizafasha abahanzi mu guhangana n’ingaruka bafite muri ibi bihe bikomeye by'iki cyorezo. Cyatangiranye inkunga y'ingoboka ya miliyoni 300 Frw azafasha abahanzi n'ibigo bitandukanye kubasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020, abantu 24 bafite imishinga isasiye ku nganda ndangamuzo, banyuze imbere y’akanama nkemurampaka, buri umwe asobanura imiterere y’umushinga we n’icyo uzamarira sosiyete.

Buri wese yerekanaga impinduka umushinga we uzanye mu kuzahura icyiciro cy’inganda ndangamuco cyahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19 kimaze kwica abarenga ibihumbi 929 ku Isi.

Ni mu gikorwa cyabereye ku biro by’Ikigo cy’Ubucuruzi cya Business Professionals (BPN Rwanda). Kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Nzeri 2020, akanama nkemurampaka kazakira 21 basigaye, hanyuma hatangazwe ku mugaragaro 30 bemerewe inkunga.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n'abantu bafite ubunararibonye mu ngeri zitandukanye barimo; Alice Nkulikiyinka, Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubucuruzi cya Business Professionals (BPN Rwanda);

Sandrine Umutoni, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Mugabekazi, umujyanama muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ntarindwa Diogène ]Atome], umuhanzi akaba n’umunyarwenya ubimazemo igihe kirekire na HexaKomb, Ernest Kayinamura, umuyobozi w’Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga.  

Abazatoranywamo bazahugurwa mu mezi 6 berekwa uko babyaza umusaruro ibihangano byabo ku mbuga zirimo YouTube.

Imishinga y’abantu 24 banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka

1.Octave Ufitingabire: Afite umushinga w’urubuga rusakaza filime ku mbuga zitandukanye, rukanazirucuruza ruzwi nka ‘Zacutv.com’.

Ufitingabire ni umuyobozi ushinzwe ibikorwa kuri Zacu Entertainment Ltd, yashinzwe mu 2017, itangijwe na Wilson Misago. Zacu Entertainment Ltd inafite inzu itunganya filime zizajya zinyura kuri urwo rubuga.

2.Pacifique Ishimwe Mbarushimana: Afite umushinga wo kubyaza inganzo amafaranga. Binyuze muri Pitalents Ltd yashyizeho urubuga rufasha abahanzi kubyaza umusaruro impano binyuze mu kurwiyandikishaho no gushyiraho ibihangano, ibirebwa cyane bigahemberwa.

3.Pacifique Himbaza: Afite umushinga yise ‘Inganzo Art Café’.  Himbaza umaze imyaka 10 afotora ari kubaka studio irimo ahatunganyirizwa indirimbo n'ahagurishirizwa amafoto. Uyu mushinga uzafasha abantu kubona aho kuruhukira nyuma y’akazi kenshi.

4.Cynthia Umutoniwabo: Afite umushinga w’urubuga rufasha abanyamideli b’abanyarwanda gucuruza mu Rwanda bakoresheje uburyo bwo gutumiza mbere (pre-order). Umushinga we uzibanda by’umwihariko mu gufasha abanyamideli bo mu Rwanda kugurisha ibihangano byabo hifashishijwe internet.

5.Rwibutso Ivan: Umushinga we ni ukugurisha indirimbo kuri internet. Rwibutso abinyujije muri FameMix, yubatse urubuga rufasha abahanzi Nyarwanda barimo n’abakorera umuziki hanze y’u Rwanda kugurisha ibihangano byabo binyuze kuri internet.

6.Jules Sentore: Umushinga we ni ugutanga amahugurwa y’umuziki gakondo abinyujije muri Rwamwiza Ltd, arateganya kwigisha abahanzi amahame yo gukora umuziki gakondo wunguka, kumenya uburenganzira bafite ku bihangano byabo n’uko bibyazwa amafaranga.

7.Karinda Isaïe: Afite umushinga yise 'Inganji Awards’. Binyuze muri Rwanda Performing Arts Federation, umushinga we uzategura amarushanwa arimo abakina Ikinamico, Urwenya, Imbyino gakondo n’Ubusizi.

8.Djuma Kayihura: Wize ibijyanye no Gufotora no gufata amashusho muri Afurika y’Epfo, abinyujije muri Wafrika Image afite umushinga uzakorera ibigo amashusho.

9.Ishimwe Dieudonné: Afite umushinga yise ‘Online Art Selling’. Afatanyije na Mubera Eric bigana muri IPRC Karongi, arateganya kuwifashisha afasha abahanzi gucuruza ibihangano byabo mu ikoranabuhanga aho ibitaramo bishobora kubera kuri internet.

10.Mazimpaka Jean Pierre: Afite umushinga w’urubuga rugurishirizwaho amafoto n’amashusho. Mazimpaka ayobora Vifo Ltd, Ikigo gitanga serivisi zo gufata no gutunganya amashusho. Afite umushinga wo kubaka urubuga rucururizwaho amashusho y'u Rwanda.

11.Bertrand Shema Kabanda: Afite umushinga wo gukora urubuga runyuzwaho amakuru ya Hip hop. Ni mu gihe asanzwe afite urubuga rwitwa Rwandarap.com runyuzwaho indirimbo ziri mu njyana ya Hip hop n’ibikorwa bitandukanye by’abaraperi.

12.Rwema Denis: Asanzwe areberera inyungu z’abahanzi nyarwanda. Afite umushinga yise ‘Muzika Nyarwanda Ipande’ wo gufasha abahanzi kubona inyungu mu gihe ibitaramo byahagaritswe kubera Covid-19.

13.Amuri Patel: Mu mushinga we ateganya gukoresha amashusho mbarankuru mu kugeza ubutumwa butandukanye ku bakiri bato. Arateganya kwifashisha itangazamakuru ngo ibihangano bye bigere kuri benshi.

14. Quinto Quarto: Ni umunyabugeni akaba anigisha abana umuziki. Umushinga we ni uwo kubaka application izajya yerekanirwaho ibihangano.

15. Nambajimana Prosper:  Afite umushinga wo gucuruza filime kuri internet. Nambajimana ni umwanditsi wa Filime wabigize umwuga. Ateganya kubaka urubuga ruzagurishirizwaho inyandiko za filime, ruhuze abanditsi runabahugure.

16.Niyonsenga Jean Claude: Afite Ishuri ryitwa Inside Design Academy ritanga amasomo atandukanye. Mu mushinga we ateganya ko ahawe inkunga yava ku banyeshuri umunani akakira abasaga 180.

17.Ndarama Assoumani: Umushinga we ni uwo gutegura iserukiramuco no gutunganya inkuru zishushanyije ku buryo buzafasha abanyabugeni kugurisha ibitabo byabo.

18. Umunyamakuru Scovia Mutesi: Afite umushinga wo kwandika ibitabo 30 bivuga ku bwiza nyaburanga bw’uturere tw’u Rwanda, ugamije gufasha abaturage gusobanukirwa ubwiza nyaburanga bw’aho batuye no kubibyaza umusaruro.

19. Umunyarwenya John Mugenzi Jr (Babou): Umuyobozi wa Comedy Knights. Afite umushinga w’igitaramo cya Comedy kizajya kibera kuri murandasi, kizafasha imishinga yahungabanyijwe na COVID-19 mu kwamamaza binyuze mu gusetsa.

20.Jocelyne Ujeneza Karita. Umwanditsi akaba n’umunyabugeni, afite umushinga wa ‘Infinity Solutions’, urubuga abahanzi bacuruzaho ibihangano, amafoto n’amashusho. Urwo rubuga rwitezweho guha akazi abahanzi bashushanya ibihangano bitandukanye.

21. Ndahimana Gilbert: Ni umuhanzi akaba n’umuyobozi w’Umurage Wacu Group. Umushinga we ni ugukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha imirage y’u Rwanda hifashishijwe amafoto n'ibindi bikorwa byo kubungabunga umurage gakondo w'igihugu.

22.Umuhanzi Nyamitari Patrick: Afite mushinga wo gutegura amarushanwa y'abanyempano bashya. Uyu mushinga uzigisha abahanzi gukora ibihangano byigisha, byafasha sosiyete kurinda abangavu inda zitateguwe. Uzanyuzwa mu irushanwa ry'abahanzi bakizamuka bafite impano ihebuje.

23.Nahimana Clémence: Afite umushinga wo gukora filime y’uruhererekane yitwa ‘I Bwiza Series’. Iyi filime izibanda ku bukerarugendo, umuco, ibikorerwa mu Rwanda, ubuhanzi no guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

24. Jean Hus Nizeyimana: Afite umushinga wo gukoresha amashusho mu gutoza abana umuco nyarwanda. Nizeyimana na bagenzi be bafite umushinga wo kwifashisha inkuru zishushanyije (3D Animation) mu gutoza abakiri bato gukura bazi neza umuco Nyarwanda.

Umuhanzi Jules Sentore

Amuri Patel

Bertrand Shema Kabanda

Ishimwe Dieudonne

Rwema Denis

Djuma Kayihura

Karinda Isaie

Rwibutso Ivan

Himbaza Pacifique

Cynthia Umutoniwabo

Octave Ufitingabire

Pacifique Ishimwe Mbarushimana

Quinto Quarto

Mazimpaka Jean Pierre

John Mugenzi Jr [Babou]

Scovia Mutesi

Niyonsenga Jean Claude

Jocelyne Ujeneza Karita

Ndahimana Gilbert

Nyamitari Patrick

AMAFOTO: ArtRwanda-Ubuhanzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND