RFL
Kigali

Davido agiye kugaragara muri Filime yo muri Hollywood yakunzwe cyane

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:15/09/2020 14:49
0


Umuhanzi Davido ukunzwe cyane muri Afurika n’isi yose muri rusange agiye kugaragara muri filime yo muri Hollywood yakunzwe cyane “Coming To America” irimo ibyamamare bitandukanye nka Eddie Murphy, Arsenio Hall n’abandi.



Davido Adeleke umwe mu bahanzi bakomeye cyane muri Afurika akaba yaratwaye ibihembo bikomeye cyane muri muzika birimo nka BET Award n’ibindi bitandukanye, agiye kugaragara muri filime “Coming To America 2” izasohoka muri uyu mwaka, filime yatangiye gusohoka kuva kuwa 26 Kamena 1988.

Coming To America

Coming To America 2 filime Davido agiye kugaragaramo

Amakuru avuga ko uyu muhanzi yamaze gushyirwa ku rutonde rw’abazagaragara muri iyi filime yakunzwe cyane kuva yatangira gusohoka mu mwaka wa 1988. Iyi filime iri mu bwoko bwa filime z’uruhererekane. Coming To America yakinwemo n’ibyamamare bikomeye muri Hollywood harimo nka Eddie Murphy, Arsenio Hall, James Earl Jones na Paul Bates nk’abakinnyi b’imena muri iyi filime.

Ibindi byamamare bikomeye bizagaragara muri iyi filime “Coming To Amerika 2” harimo nka Jermaine Fowler, Wesley Snipes,Tracy Morgan, Leslie Jones, Kiki Layne, Umuraperi Rick Ross, Luenell, Rotimi, Teyana Taylor na Michael Blackson.

Nyuma y'aya makuru abafana b’uyu muhanzi byabashimishije cyane. Davido aherutse gusohora indirimbo yise “Fem” yakunzwe cyane ikimara gusohoka aho yatumye aca agahigo k’umuhanzi wo muri Nigeria ufite indirimbo yagize Views (abayirebye) Miliyoni imwe kuri Youtube mu gihe gito cyane.

Davido
Davido ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika

Iyi ndirimbo “Fem” yagize Views miliyoni imwe n’ibihumbi Magana inani (1.8 M Views) mu masaha 22 gusa, Fem ni imwe mu ndirimbo ziri kuri alubumu ye ya kane “A Better Time” ategura gushyira hanze muri kuno kwezi.

Src: All Africa & Vanguard






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND