RFL
Kigali

Bill Gates yatangaje ko Coronavirus yasubije inyuma iterambere ry'isi ho imyaka 20

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:15/09/2020 13:53
0


Mu mwaka ushize nibwo icyorezo cya Coronavirus cyagaragaye mu gihugu cy’u Bushinwa,guhera icyo gihe cyagiye gikwirakwira kw’Isi hose.Ibi bikaba byaragize ingaruka ku bantu bose haba mu mibereho ya muntu ndetse n’ubukungu bw’Isi muri rusange.



Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza ivuga ko Raporo ngaruka mwaka y'ikigo Bill & Melinda Gates Foundation yatahuye ko ikwirakwira ry'ubwandu bwa coronavirus ku isi ryasubije inyuma iterambere ry'isi ho imyaka irenga 20.

Bill & Melinda Gates Foundation ivuga ko ibyo byagize ingaruka zikomeye ku ntego nyinshi z'umuryango w'abibumbye zigamije iterambere rirambye.

Mu bushakashatsi bwakozwe Bill & Melinda Gates Foundation bugaragaza ko, abantu babarirwa muri za miliyoni mirongo ku isi barushijeho kubaho mu buzima burimo ubusumbane bukomeye, indwara n'ubukene.

Biil Gates aganira na bbc dukesha iyi nkuru yatangaje byinshi bigendanye n’igihe urukingo rwa Coronavirus ruzabonekera.Yagize ati urukingo rwa Covid-19 rukora neza rushobora kuba rwabonetse mu ntangiriro y'umwaka utaha wa 2021. Akaba yashimangiye ko urukingo urwo ari rwo rwose ruzaboneka rugomba no kugezwa ku bihugu bicyennye cyane.

Akomeza avuga ko ibihugu bikize birimo na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bitarakora ibihagije kugira ngo inkingo zizasaranganywe kuri bose igihe zizaba zibonetse, zitangiye no gukwirakwizwa. Gusa yanavuze ku nkuru nziza yuko ubushakashatsi ku nkingo bwatewe inkunga ihagije.

Bill Gates akaba yanagarutse ku nkuru yabamushinje ku kuba yihishe inyuma yiki cyorezo ndetse n'abamushinja guhagararira inyungu z'abaherwe bo ku isi, mu gihe hari n'abavuga ko ayoboye ibikorwa byo gutuma isi igabanukaho abaturage.

Mu magambo ye yagize ati "Jyewe ubwanjye nk'umuntu ushyigikiye bikomeye inkingo zirokora ubuzima, kugira gutya nkibasirwa ko nkora ibisa n'ibitandukanye n'ibyo, mpangayikishwa n'ibyo bihuha kandi bikanantangaza".

Src:bbc






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND