Bijya bibaho ko umusore yihebera umukobwa akamukunda kugeza igihe yiyemeje kumusaba ko yazamubera umugore. Iyo bibaye rero hari abakobwa batazuyaza guhakanira mu ruhame, dore ko abenshi mu batera ivi babihuza n’ibirori runaka bituma haboneka abandi bantu benshi.
1. Ubusanzwe abenshi iyo
basaba abakobwa ko bazabashyingirwa bakoresha uburyo bwo gutera ivi aho umusore
apfukama ku ivi rimwe akereka umukobwa impeta akemera kuyambara cyangwa akanga.
Niba rero umukobwa yanze, ihutire
guhita umanura n’irindi vi hasi uyapfukamishe yose, ushyire umutima hamwe maze
uzamure amarangamutima yawe ku Mana uyisabe kuguha imbaraga zo kwakira ako
gahinda, ikimwaro, igikomere ku mutima n’ubundi buribwe ugiye guhura nabwo muri
ako kanya.
Ibi ugomba kubikora wizeye ko ari yo yonyine ishobora
kugufasha no kuguhumuriza muri ako kanya.
2. Wigerageza kumuhendahenda mu ruhame kuko niba avuze oya,
bisobanuye ko aricyo kiri kuri roho ye, umubiri we n’umutima we. Wituma yemera
ibitamurimo kuko ntanyungu wazabibonamo.
Igihe yavuga oya ugakomeza kumwinginga
akemera kuvuga yego, byaba bivuze ko yemeye kubwo kukugirira impuhwe kandi
wibuke ko urukundo rutubakira ku mpuhwe ahubwo ari ku mutima umenetse wuzuye
urukundo nyine.
Niba umukobwa
aguhakaniye ihutire kuva aho kuko niba ari uwawe azigarura nabishaka ariko
utamuhendahenze cyangwa ngo rubanda rubakikije rugufashe kumuhendahenda.
3. Niba umukobwa avuze oya
uri kumusaba ko muzabana, ihutire kujya mu rusengero rukwegereye. Wirinde kujya
mu kabari cyangwa mu kabyiniro ngo uribwira ko ugiye kwiyibagiza agahinda.
Kwegera Imana no kwiyambaza
imbaraga zayo nibyo byonyine bishobora kugufasha gukomera muri icyo kibazo.
4. Niba umukobwa aguhakaniye
umubano wishaka kwiyahura cyangwa kugira uwo wica wundi, ibuka ko atari iherezo
ry’ubuzima.
Bwira umutima wawe ko kuba
atabaye uwawe biri mu bushake bw’Imana maze wibwire ko ugomba gutegereza uwawe.
Abantu
bakwiye kuzirikana ko ikizaba icyawe byanze bikunze kibona inzira zo
kukugeraho, bakirinda kwiyambura ubuzima no kwitesha umutwe igihe hari
ikitanyuze mu nzira bashaka.
Src:
winnaijatv.com
TANGA IGITECYEREZO