RFL
Kigali

Harmonize yinjije muri Label ye abahanzi bashya barimo abatandukanye na Ali Kiba

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/09/2020 9:39
0


Umuhanzi uri mu bakomeye mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba Rajab Abdul Kahali uzwi nka Haramonize yasinyishije abahanzi batatu bashya mu inzu ifasha abahanzi mu bya muziki yise “Konde Music Worldwide.”



Byatumye Label ye igira abahanzi batandatu ireberera inyungu. Mu kiganiro n’itangazamakuru, cyabereye kuri City Hotel mu Mujyi wa Dar Es Salaam, Harmonize yemeje ko yinjije muri Label ye abahanzi bashya barimo umuraperi Country Boy, Killy na Cheed.

Harmonize kandi yabwiye itangazamakuru, ko uretse guha amasezerano aba bahanzi batatu bashya, yahaye imodoka nshya umuhanzi Ibraah ndetse na Country Boy, kugira ngo bazajye bazikoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye kuba ari inkomoko y’ibyishimo ku bahanzi bakizamuka bashaka gukora umuziki mu buryo bw’umwuga.

Asaba abafana be n’abakunzi b’umuziki, kubashyigikira kugira ngo bazagera ku ntego zabo. Avuga ko n’Imana iri kumwe n’abo mu rugendo rushya batangiye.

Ibraah ni we muhanzi wa mbere wasinye muri Label ya Harmonize. Yasinye muri Mata 2020, akora ibikorwa bitandukanye by’umuziki, anasohora ‘Ep’ y’indirimbo ze yise ‘Steps’.

Umuraperi Country Boy uri mu bahanzi bashya muri iyi Label, asanzwe azwi ku izina rya ‘The Father’, ndetse anafite Album y’indirimbo yitunganyirije.

Killy na Cheed binjijwe muri Label ya Harmonize, banyuze muri Label ya Alikiba yitwa ‘Kings Muci’, ariko mu mezi macye ashize nibwo byatangajwe ko batandukanye mu buryo bweruye.

Mbere yo gutangaza abahanzi bashya, Harmonize yari yabanje koherereza ubutumire inshuti ze za hafi n’abafatanyabikorwa mu mu muziki, ababwira ko afite ibirori by’umugoroba yise ‘The Father Night’.

Label ya Harmonize ubu irabarizwa mo abahanzi batandatu barimo; Harmonize, Ibraah, Country Boy, Cheed, Killy n’umunya-Nigeria Skales winjiyemo muri Nyakanga 2020.

Harmonize yasinyishije abahanzi batatu muri Label ye yatangije nyuma yo gutandukana na Diamond


Harmonize yavuze ko yishimiye kuba isoko y'ibyishimo y'abahanzi bakizamuka mu muziki

Umuraperi Country Boy yahise ahabwa imodoka nyuma yo gusinya muri Label ya Harmonize





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND