RFL
Kigali

Plastic Surgery: Guhindura imiterere y’ibice by’umubiri bikorwa bite? Menya ingaruka mbi zabyo n'ibyamamare byakoresheje ubu buryo

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:14/09/2020 10:11
0


Plastic Surgery uburyo bwakoreshwaga mu buvuzi mu gusubiranya ibice by'umubiri byangiritse, ese byaje guhinduka gute inzira yo gushaka ubwiza kuri bamwe?. Tugiye kugusobanurira ingaruka bishobora kutera iyo bidakozwe neza ndetse na bimwe mu byamamare bikomeye cyane ku isi byakoresheje ubu buryo mu rwego rwo kugaragara neza muri rubanda.



Buri munsi imikorere y’isi mu buryo kamere igenda ihindurwa n’iterambere uho usanga mu buzima bwa buri munsi kuri iki gihe imashini cyangwa se n’ibindi byuma bisa nk’abantu (Robots) bisigaye ari byo bikora imirimo kera yakorwaga n’abantu. Gukora mu buryo butari karemano rero bigaragara ko bitanga umusaruro mwinshi mu buryo bw’amafaranga ugereranyije n’uko abantu bakwikorera buri kimwe badakoresheje imashini.

Uku kwiyambura ishusho kamere mu mikorere y’abantu ntibyasize no kwiyambura ishusho kamere mu miterere y’imibiri yacu, kuko byagaragaye ko nabyo bitanga umusaruro mwinshi na none mu buryo bw’amafaranga ku babikoze.

Hakunze kumvikana impaka ku bijyanye n’ibyiza n’ibibi bwo kwibagisha bimwe mu bice by’umubiri hagamijwe kongera ubwiza (Plastic Surgery), gusa benshi ntibasobanukiwe n’uburyo iki gikorwa kigenda n’ingaruka zishobora kuba igihe umubiri w’ubikoresheje utabyakiriye neza cyangwa se igihe igikorwa ubwacyo kigenze nabi.

Ubundi Plastic surgery yatangiye ari uburyo bwo gusana bimwe mu bice by’umubiri byangiritse ku buryo byagira ingaruka ku muntu bidasanwe. Akenshi abakoreshaga iki gikorwa babaga bakoze impanuka cyangwa se bafite ikindi kibazo cy’ubuzima. Gusa kuri ubu umuntu arifata nta kindi kibazo cy’uburwayi afite, yakwireba akabona ko adateye neza, akajya kwa muganga agasaba ko bamubaga ahantu runaka ngo agaragare neza.

Ibice bikunze kwibandwaho mu guhindurwa by’umwihariko ku byamamare, harimo amazuru n’igituza ku bagabo, amabere n’ikibuno ku bagore, ndetse n’uruhu muri rusange ku bice by’umubiri bigiye binyuranye mu buryo bwo kurwanya gusaza.

Intambwe ku ntambwe dore uko kwibagisha ibice by’umubiri hagenderewe guhindura imiterere y’umubiri bikorwa

Mbere y’uko wibagisha mu buryo bwa Plastic Surgery ngo uhindure imiterere y’umubiri, uba ugomba kubanza kuganira n’umuganga uzobereye muri iki gikorwa (plastic Surgeon). Uyu agusobanurira ibigomba kuba mbere, mu gihe ndetse na nyuma yo kukubagwa.

Ikindi kandi abanza kuguha isuzuma ry’imitekerereze (Psychological assessment) kugira ngo utabikora nyuma ukazicuza bikakuviramo ingorane zo guhungabana, dore ko bamwe bajya babikora nyuma bakazasubira kwa muganga basaba gusubizwa uko bahoze mbere kubera ibibazo bijya bibateza cyane cyane mu myaka yigiye hejuru.

Uburyo babaga amabere ngo agaragare neza bongera ingano yayo (breast augmentation surgery)

Amabere ni kimwe mu bice by’ibanga ku gitsina gore kandi ashobora kwerekana ubwiza bw’umugore bitewe n’uko yo agaragara. Ibihugu byinshi by’iburayi no muri Amerika umugore cyangwa umukobwa mwiza ni uba afite amabere atubutse mu bunini kandi ahagaze neza, bigatuma abafite amato cyangwa ayaguye kubera impamvu runaka bahorana ipfunwe ubundi bakajya kuyabagisha ngo abe manini.

Ibi rero bigerwaho hakoreshejwe igikoresho kabuhariwe gishyirwa imbere mu ibere ubundi kikamara mo igihe runaka kiribyimbisha. Iki gikoresho kizwi nka breast expander cyangwa tissue expander iyo kikimara kwinjizwa mu ibere hahita hatangira igikorwa cyo kucyuzuza amazi arimo umunyu cyangwa se kikuzuzwa ikindi kinyabutabire kitwa Silicone hakoreshejwe urushinge.


Igikoresho kitwa tissue expander gishyirwa mu ibere

Umugore uri gukorerwa iki gikorwa aterwa ikinya cy’umubiri wose (General anesthesia) agasinzira ntaze kumva ububabare na buto.

Dore uburyo cya gikoresho kibyimbisha (Expander) kinjizwa mu mabere

Muri rusange umuganga abaga agace ko munsi y’ibere akahaca umwenge. Yarangiza akinjizamo cya gikoresho, akaba ahapfutse kugeza igikorwa kirangiye akongera akagikuramo.

Ukundi bashobora kubigenza ngo binjize expander mu mubiri w’umugore, ni ukubaga mu nsi y’ukwaha ariko hafi y’ibere hakoreshejwe igikoresho kitwa endoscope. Iyi endoscope ni igikoresho kiba gifite akuma gafata amashusho(camera) ariko nanone hariho utwuma two gukata, ku buryo muganga agacengeza mu mubiri agashyira mo expander nta kintu yangije mu mubiri, kuko aba abirebera ku kirahure cya mudasobwa.

Iki gikorwa cyose iyo kirangiye ibere nta kibazo risigarana ahubwo munsi y’ukwaha ni ho hasigarana inkovu.

Ubundi buryo bukoreshwa ni ugukata ku muzenguruko w’aho imoko itereye ku ibere, ubundi expander ikinjizwa mo. Ubu buryo bwo ariko bushobora kugira ingaruka zitari nziza k’ubikorewe, kuko ashobora kuzagira ibibazo mu konsa akajya aribwa cyane ndetse akaba yanatakaza ubushobozi bw’imoko ye mu kumva ikiyikoze ho (loss of sensation).

Uburyo bwa nyuma bwifashishwa mu kwinjiza icyuma kibyimbisha amabere mu mubiri, ni ugutobora mu mukondo w’umugore ubundi bakinjizamo expander, ikazamurwa na kagakoresho kitwa Endoscope kugera hejuru mu gatuza.

Mbere yo kwishyirishamo iki gikoresho rero, abagore bagirwa inama yo kubanza kuganira n’abaganga ngo babagire inama ku buryo bwiza bwakoreshwa, ndetse n’ubwoko bwiza bwa expander bwakoreshwa bitewe n’umubiri wa buri muntu.


Umuhanzikazi Kelly Rowland nawe yifashishijwe tissue expander mu kongera ingano y'amabere

Uburyo bunyuranye bukoreshwa mu kubaga amabuno ngo nayo agaragare neza

Uko umuntu agenda asaza uruhu rugenda rukweduka bitewe n’ukwangirika guturutse ku mirasire y’izuba, ukwiyongera n’ukugabanuka kw’ibiro, ndetse n’ibindi. Ibi byose rero bitera uruhu rwo ku kibuno kunanirwa bigatuma amabuno agwa. Amabuno kugira ngo amere neza ashobora kubagwa mu buryo butatu ari bwo:

-Kuzamurwa akamera neza igihe yaguye (buttock lift),

-Ashobora kugirwa manini hakoreshejwe igikoresho kiyabyimbisha (buttock augmentation)

-Cyangwa akagirwa manini hifashishijwe kuyatera mo ibinure (buttock fat grafting).

1. Dore uko kuzamura amabuno yaguye (buttock lift) bikorwa

Mbere y’uko iki gikorwa kiba, muganga arabanza akagutera ikinya, ubundi agahita abaga hejuru y’ikibuno gato aho umugongo urangirira, akava ibumoso akagera iburyo ubundi agasunika ikibuno cyaguye kikigira hejuru. Iyo ibi bikimara gukorwa, uruhu ruhita rurenga hahandi aba yakase munsi y’umugongo ruhita rukatwa akahadoda.

Iki ni igikorwa gishobora gutwara amasaha agera kuri atanu. Iyo ibyo byose birangiye uwibagishije ahabwa imiti imugabanyiriza ububabare, ikaba yanarinda ukuvura kw’amaraso ku kibuno kuko byateza ibibazo, akanatangira gufashwa kuba yagenda gahoro gahoro.

Bene uyu muntu abuzwa gukora imirimo ivunanye mu gihe runaka, akanabuzwa kwicara cyangwa kuryama mu buryo bwakwedura ya nkovu iba iri munsi y’umugongo. Ikindi akorerwa ni uguhabwa imiti yabugenewe izwi nka scar cream yo gusiga ku nkovu yaho yabazwe ngo izasibangane nyuma y’igihe runaka.

2. Dore uko hongerwa ubunini bw’amabuno hifashishijwe ikiyakwedura (buttock augmentation)

Kuri ubu buryo umuntu arabanza agaterwa ikinya rusange cy’umubiri wose (general anesthesia) ubundi muganga agahita atobora ikibuno mu buryo bwa gihanga ahereye aho buri gice k’ikibuno gitereye munsi y’umugongo, agacamo umwenge munini ugera aho ikibuno kirangirira hejuru y’intege gato kuri buri gice k’ikibuno nyine, noneho igikoresho cya bugenewe kitwa Silicone implant kigahita gicengezwa muri ya myenge.

Uburyo bwo kwinjiza Silicone implant muri iyo myenge bugenwa n’ubwoko bw’icyo gikoresho, ingano y’amabuno ikenewe ndetse n’ubukomere bw’uruhu rwa nyir’ugukorerwa igikorwa. Nyuma y’ibi umuntu aradodwa, amabuno agatangira kugenda abyimba mpaka ingano yifuzwa igeze.

1. Dore uko hongerwa ubunini bw’amabuno hakoreshejwe uburyo bwo kuyateramo ibinure (fat grafting)

Hari igihe usanga umugore abyibushye ahandi ariko ikibuno ari ntacyo, cyangwa se ugasanga ntanabyibushye ariko yifuza ikibuno kinini. Iki gihe rero hashobora gukoreshwa uburyo bwo kumuvoma ibinure(fats) mu bindi bice by’umubiri we hanyuma bigaterwa ku kibuno cyangwa se hakifashishwa ibinure biba byakorewe mu mazu yabugenewe (labolatoire).

Aha naho rero umuntu arabanza agaterwa ikinya, ubundi umubiri we waba ufite ibinure bihagije akaba yavomwa mo bike hakoreshejwe uburyo bwitwa Liposucion kugirango bijyanwe guterwa inyuma ku kibuno.

Ibinure bimaze kuvomwa mu mubiri birabanza bigatunganywa kuko hari igihe biba byivanze n’amaraso cyangwa se indi myanda yo mu mubiri. Iyo Liposuction irangiye hakurikira ho kwinjiza bya binure (fat injection) mu bice byombi by’ikibuno hifashishijwe inshinge zabugenewe(syringes) zigenda ziterwa ku kibuno cyose.

Nyuma y’iki gikorwa ikibuno gitangira kugenda kibyimba gake gake buri munsi, ariko bikazahagarara nko mu gihe cy’amezi cumi n’abiri cyangwa se umwaka umwe. Gusa iyo wakorewe iki gikorwa ubundi nyuma ukananuka, na cya kibuno kiragenda kuko umubiri ukoresha bya binure(fats) byo ku kibuno nk’uko ukoresha n’ibyo ahandi mu mubiri hasanzwe.

Ingaruka mbi zishobora guterwa no kwibagisha ikibuno n’amabere hagamijwe gushakisha ubwiza

-Hari igihe igikorwa kigenda nabi bikarangira umuntu agize amabere atangana cyangwa amabuno asumbana n’ibindi byinshi

-Umuntu ashobora kumara kubagwa noneho uruhu rwo ku kibuno cyangwa mu gatuza rugapfunyika amazi, nka kwa kundi bigendekera uruhu igihe umuntu ahiye, kandi birababaza.Iyo bibaye gutyo bisaba ko umuntu ahora ajya kwivomesha ya mazi buri gihe kugeza igihe bikiriye, byaba na ngombwa akabana nabyo ubuzima bwose.

-Ibisebe bisigara aho umuntu aba amaze kubagwa bishobora gutinda gukira cyangwa se hagira icyongera kumutoneka bigasubira ibubisi, ugasanga rimwe na rimwe umuntu bimuviriye mo izindi ndwara.

-Kubaga amabuno n’amabere bishobora kwangiza udutsi duto cyane dushinzwe gutanga amakuru ku bwonko (sensory nerves) bigatuma umuntu adashobora kumva ikimukoze ho ku kibuno cyangwa ku mabere, mbese akajya asa n’uwahatewe ikinya igihe cyose.

-Nk’ukundi kubagwa kose rero, uku kwibagisha bishobora gutera kuva amaraso menshi bikaba byahitana umuntu.

-Igihe bikozwe n’umuntu utabizobereye mo bishobora gutera Cancer

Inama igirwa abibagisha ibice binyuranye by’imibiri yabo (plastic surgery) ni ukubanza bakegera abaganga babihugukiwe bakabagira inama, kuko abantu bose siko bemererwa gukorerwa ibi bikorwa bitewe n’uko imibiri yabo iteye.

Andi mafoto ya bamwe mu byamamare yerekana mbere na nyuma yo gukoresha Plastic Surgery ku bice binyuranye by’imibiri yabo.

Michael Jackson

Umuhanzi w’icyamamar Michael Jackson yibagishije isura arayihindura igihe yari akiriho

Nicki Minaj

Umuhanzikazi Nicki Minaj yahinduye byinshi ku mubiri we harimo isura, amabere ndetse n’ikibuno ngo agaragare neza

marion

Marion Cotillard Umufaransakazi w’icyamamare muri Sinema yongeresheje ubunini bw’amabere ye hakoreshejwe Plastic surgery

Cardi B

Umuhanzikazi Cardi B yongeresheje ikibuno akoresheje Plastic surgery


Src: Plastic Surgery & Style Caster






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND