RFL
Kigali

Bruce Melodie na Madebeat bongeye kwegukana ibihembo bya Kiss Summer Awards-SKOL-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/09/2020 20:16
0


Igihe cyari iki! Kiss Fm yamaze gutangaza abahanzi n’abatunganya indirimbo bakoze neza mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2020 begukanye ibihembo Kiss Summer Awards 2020 byatanzwe ku nshuro ya Gatatu.



Ibihembo bya Kiss Summer Awards 2020 byatewe inkunga n’uruganda rwa Skol, byatanzwe ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 12 Nzeri 2020. Ni mu kiganiro cyo kuri Radio cyayobowe na Sandrine Isheja Butera afatanyije na Nkusi Arthur, Uncle Austin, Antoinette Niyongira, Cyuzuzo Jean d’Arc na Bagwire Keza Joannah.

Mbere yo gutangaza ibi bihembo, aba banyamakuru bagiye bavuga ibikorwa bya buri muhanzi wari uhataniye igihembo hanyuma bagacuranga indirimbo ye imwe. 

Umuhanzi Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu mpeshyi. Uyu muhanzi yashimye abantu bose bamugiriye icyizere bakamutora kuri internet binyuze ku rubuga rwa Kiss Fm. 

Uyu muhanzi yari ahataniye igihembo n’abarimo Mugisha Benjamin [The Ben], Nel Ngabo na King James. Ni ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi yegukanye iki gihembo, kuko agiheruka mu 2018.

Umuhanzi Mico the Best yegukanye igihembo cy’indirimbo yakunzwe cyane muri iyi mpeshyi ya 2020 abicyesha indirimbo ye yise ‘Igare’.

Uyu muhanzi yegukanye iki gihembo ahigitse ‘Saa Moya’ ya Bruce Melodie, ‘Do Me’ ya Marina na Queen Cha, ‘Ubushyuhe’ ya Dj Pius na Bruce Melodie na ‘Ntiza’ ya Mr Kagame na Bruce Melodie.

Kevin Kade ufashwa na Bagenzi Bernard ni we wegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya wigaragaraje cyane. Uyu muhanzi yegukanye iki gihembo ahigitse abarimo B Threy, Ariel Wayz na Calvin Mbanda. Iki gihembo yagishyikirijwe na Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie.

Igihembo cy’umuntu wagize uruhare mu guteza imbere umuziki w’u Rwanda cyahawe Dj Bob. Kiss Fm yavuze ko uyu mugabo yagize uruhare mu gukwirakwiza no kumenyekanisha ibihangano by’abanyarwanda kuva mu myaka irenga 20 ishize.

Uyu mugabo yifashishije internet ageza kure hashoboka indirimbo z’abahanzi nyarwanda. Dj Bob yashimye buri umwe wagize uruhare kugira ngo ashyigikire urugendo rw’iterambere rw’umuziki nyarwanda.

Yashimye Imana, umubyeyi we, Kennedy Mazimpaka watumye akunda umuziki, by’umwihariko Kiss Fm yamuzirakanye kubyo yakoreye umuziki w’u Rwanda. 

Producer Madebeat ni we wegukanye igihembo cy’utunganya indirimbo wahize abandi muri iyi mpeshyi ya 2020. Yahigitse Knoxbeat wo muri Monster Records, Element wo muri Country Records na Ishimwe Karake Clement wo muri Kina Music.

Mu itangwa ry’ibi bihembo, habayeho umwanya wo kunamira no kwibuka Nyakwigendera Dj Miller witabye Imana, tariki 05 Mata 2020.

Umuhanzi Mico The Best yegukanye igihembo cy'indirimbo yakunzwe abicyesha indirimbo ye 'Igare'

Bruce Melodie yegukanye igihembo cy'umuhanzi w'impeshyi ya 2020-Ni ku nshuro ya kabiri yegukanye iki gihembo

Madebeat yabaye Producer w'impeshyi 2020-Ni ku nshuro ya kabiri yegukanye iki gihembo

Kevin Kade yabaye umuhanzi mushya w'impeshyi ya 2020

Dj Bob yegukanye igihembo cy'umuntu wagize uruhare mu kumenyekanisha umuziki nyarwanda

Umunyamakuru Nkusi Arthur

Sandrine Isheja Butera wari uyoboye itangwa ry'ibihembo bya Kiss Summer Awards 2020

Umunyamakuru Cyuzuzo Jean d'Arc

Umunyamakuru Antoinette Niyongira

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Uncle Austin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND