RFL
Kigali

Nyirabayazana w’ubwiyongere bukabije bwa COVID19 mu Buhinde ni iki? Imibare iratubwira iki?

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:12/09/2020 9:16
0


Ku munsi wo ku wa gatanu, tariki ya 11 Nzeli 2020 ni bwo habonetse umubare utarigeze munini w’abanduye icyorezo cya COVID19 mu munsi umwe, mu gihugu kimwe. Kuri uyu wa gatanu mu Buhinde habanotse abantu 96551 banduye iki cyorezo. Kuva Corona Virus yakwemezwa nk’icyorezo ibi nta handi byigeze.



Mu minsi ine ishize, igihugu cy’Ubuhinde cyagize ubwiyongere bw’abaturage bwanduye icyorezo cya COVID19. Kuva ku wa mbere iki gihugu kimaze kugira ubwandu bushya 300000. Ibi biraca amarenga ko uru rugero rw’ubwandu bukomeje kuri uyu muvuduko vuba aha iki gihugu cyakura Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku mwanya wa mbere mu kwibasirwa cyane n’iki cyorezo.

Nkuko byagarutsweho ruguru gato, Ubuhinde kuri uyu wa gatanu bwaciye agahigo mu kugira ubwandu bushya bwinshi butigeze buba ahandi. Ku munsi wa mbere w’icyumweru,Ubuhinde bwafashe umwanya wa kabiri mu bihugu byibasiwe na COVID19. Uyu mwanya wa kabiri, iki gihugu kiwusimbuyeho Brazil. Magingo aya, Ubuhinde bumaze kugira ubwandu miriyoni 4.2 na ho Amerika ikagira miriyoni 6.4 ikaba igihugu cya mbere cyibasiwe n’ikicyorezo.

Abarenga inihumbi 76 mu Buhinde bamaze kwicwa n’iki cyorezo; mu isi hose bagasaga ibihumbi 909.

Minisiteri w’Ubuzima mu Buhinde yatangaje ko uku kwiyongera k’ ubwandu ko ku ruhande rumwe ari imbuto z’umubare munini w’ibipimo. Ku rundi ruhande iyi mibare ukwiyongera kwayo igaterwa nuko abantu bakomeza kutubahiriza amategeko yo guhashya iki cyorezo.

N’ubwo iki gihugu cyibasiriwe ku rwego rukabije, hari icyizero cy’uko ibintu bidashobora kugana i rudubi cyane. Ubu 77% mu banduye iki cyorezo bamaze kugikira na ho abandi 1.6% bamaze guhitanwa na cyo.

Mu bitungwa agatoki kuba nyirabayazana w’itumbagira ry’imibare y’ubwandu harimo gahunda ya guma mu rugo itarizweho neza cyangwa ntishyirwe mu bikorwa iko byakagombye. Ikindi nuko abantu bakomeje gukwirakwiza iki cyorezo cyane cyane bava mu mijyi bayisakaza mu giturage.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND