RFL
Kigali

Ibyishimo kuri Habimana Hussein na Miss Shimwa Guelda bibarutse imfura yabo bise ‘Rahlla’-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/09/2020 15:17
0


Habimana Hussein yatangaje ko we n’umugore we Miss Shimwa Guelda wabaye Nyampinga w’Umurage n’Umuco (Miss Heritage) muri Miss Rwanda 2017, bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse imfura yabo bahaye izina rya ‘Rahlla’.



Impundu z’urwunge zavuze mu muryango wa Habimana Hussein na Miss Shimwa Guelda, kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020, ubwo bibarukaga imfura yabo ahagana saa saa saba n’iminota makumyabiri n’itanu (13h:25’).

Uyu mukobwa bise ‘Rahlla’ yavukiye mu bitaro bya Baho International Hospital biherereye Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Habiman Hussein yabwiye INYARWANDA, ko we n’umugore we Miss Shimwa Guelda bari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bibarutse imfura yabo, kandi ko bashima Imana.

Yagize ati “Ibyishimo ni byinshi! Ntabwo umuntu yasobanura uko twiyumva gusa turashima Imana yo ikomeje kubana natwe muri byose.

Avuga ko umwana wabo bamwise ‘Rahlla’ bisobanuye ‘ibyishimo’ “Kuko tumwifuriza ibyishimo mu buzima bwe’.

Ku wa 27 Kanama 2020, nibwo Miss Shimwa Guelda yagaragaje ko ari kwitegura kwibaruka imfura ye n’umugabo we Habimana Hussein.

Ku wa 22 Ukuboza 2019 nibwo Miss Shimwa Guelda yakozwe ubukwe na Habimana Hussein bashyigikiwe n’inshuti, abavandimwe n’imiryango bishimiye umuryango mushya bungutse.

Ku wa 15 Ukuboza 2019 nibwo Habimana Hussein yasabye anakwa Miss Shimwa Guelda mu muhango wabereye kuri Tedga’s Recreation Center i Gahanga.

Bombi ku wa 19 Ukuboza 2019 bahanye isezerano ryo gushyingirwa imbere y’amategeko wabereye mu Murenge wa Niboye wo mu Karere ka Kicurikiro mu Mujyi wa Kigali.

Ibi byose byabimburiwe n’umuhango ukomeye mu buzima bwa Miss Shimwa Guelda wabaye kuwa 29 Kamena 2019 ubwo Habimana Hussein yamwambikaga impeta y’urukundo, nk’intangiriro ry’urugendo rushya bombi biyemeje kugendana.

Shimwa Guelda yabaye umukobwa wa kabiri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ukoze ubukwe nyuma ya Umutoni Pamela warushinze.

Miss Shimwa afite ikamba rya Nyampinga w’Umuco [Miss Heritage 2017], yabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2017 anegukana ikamba ry’igisonga cya Mbere mu irushanwa rya Miss High School 2015.

Habimana Hussein yavuze ko we n'umugore Miss Shimwa Guelda bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka imfura yabo y'umukobwa
Habimana Hussein yavuze ko imfura yabo bayise 'Rahlla' kubera ko bamwifuriza ibyishimo mu buzima bwe bwose





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND