RFL
Kigali

Keeping Up With The Kardashians: Cailtlyn Jenner yatangaje ko ntacyo yari azi ku ihagarikwa ry'ibiganiro

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:11/09/2020 17:30
0


Caitlyn Jenner mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko ubwo umuryango we wafataga icyemezo cyo guhagarika ibiganiro bizwi nka “Keeping Up With The Kardashians” nta wigeze amumenyesha, ko nawe yabyumvise mu makuru.



Caitlyn Jenner wahoze ari umugabo wa Kris Jenner nyina wa Kim Kardashian akaba n’umubyeyi wa Kendall na Kylie Jenner mu kiganiro aherutse kugirana n’igitangazamakuru cyo muri Australia yavuze ko nta muntu n'umwe wo mu muryango we wigeze amubwira ibyo guhagarika ibiganiro “Keeping Up With The Kardashians” ko nawe yabyumvise mu bitangazamakuru.

Keep up with the kardashians

Ibi biganiro byakurikirwaga n'imbaga y'abantu benshi 

Uyu mugore wahoze ari umugabo nyuma yo kwihinduza imiterere y’umubiri we ibizwi nka Transgender nawe yari umwe mu bagiraga uruhare muri ibi biganiro byakorwaga n’abagize umuryango w’abakadashiyani kuva mu mwaka 2007 aho yagaragaye mu bice (Seasons) byinshi bitandukanye by’ibi biganiro, gusa nyuma yo gutandukana n’umugore we Kris Jenner mu mwaka 2015 ntiyongeye kugaragara muri ibi biganiro.

Caitlyn Jenner

Caityn Jenner avuga ko atamenyeshejwe ko bagiye guhagarika ibiganiro byakorwaga n'abagize umuryango we

Mu kiganiro ubwo yabazwaga uko aya makuru yayamenye yagize ati:”Nabyumvise mu makuru. Nta muntu numwe wigeze amvugisha, nabyumvise mu itangazamakuru. Ese byarantuguye? Oya rwose. Gusa kiriya kiganiro ndacyeka ko ari kimwe mu biganiro byiza byabayeho mu mateka. Hakozwe uduce (Episodes) turenga 500 mu myaka 14”.

Yamokeje ashimira abakobwa be babiri (Kendall na Kylie Jenner) nabu mugore we (Kim, Khloe na Kourteny kardashian) kuba barafatanyije n’umubyeyi wabo mu gutuma ibi biganiro bikomeza gukorwa. Caitlyn Jenner wahoze yitwa Bruce Jenner yabaye umukinnyi ukomeye mu mikino Olempike aho yatwaye imidali myinshi ya zahabu mu mwaka 1975 na 1976 mu mikino yabereye mu migi ya Montreal na Mexico City.

Kuwa kabiri w’icyi cyumweru nibwo Kim Kardashian yatunguye abakunzi be ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yabamenyeshaga ko umuryango we wafashe icyemezo cyo guhagarika ibiganiro bakoraga, byari bimaze hafi imyaka 14 yose bica kuri televiziyo ya E! Network.

Src: Daily Mail & Fox News

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND