Caitlyn Jenner mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko ubwo umuryango we wafataga icyemezo cyo guhagarika ibiganiro bizwi nka “Keeping Up With The Kardashians” nta wigeze amumenyesha, ko nawe yabyumvise mu makuru.
Caitlyn Jenner wahoze ari umugabo wa Kris Jenner nyina
wa Kim Kardashian akaba n’umubyeyi wa Kendall na Kylie Jenner mu kiganiro aherutse
kugirana n’igitangazamakuru cyo muri Australia yavuze ko nta muntu n'umwe wo mu
muryango we wigeze amubwira ibyo guhagarika ibiganiro “Keeping Up With The
Kardashians” ko nawe yabyumvise mu bitangazamakuru.
Ibi biganiro byakurikirwaga n'imbaga y'abantu benshi
Uyu mugore wahoze ari umugabo nyuma yo kwihinduza
imiterere y’umubiri we ibizwi nka Transgender nawe yari umwe mu bagiraga
uruhare muri ibi biganiro byakorwaga n’abagize umuryango w’abakadashiyani kuva
mu mwaka 2007 aho yagaragaye mu bice (Seasons) byinshi bitandukanye by’ibi
biganiro, gusa nyuma yo gutandukana n’umugore we Kris Jenner mu mwaka 2015
ntiyongeye kugaragara muri ibi biganiro.
Caityn Jenner avuga ko atamenyeshejwe ko bagiye guhagarika ibiganiro byakorwaga n'abagize umuryango we
Mu kiganiro ubwo yabazwaga uko aya makuru yayamenye yagize
ati:”Nabyumvise mu makuru. Nta muntu numwe wigeze amvugisha, nabyumvise mu
itangazamakuru. Ese byarantuguye? Oya rwose. Gusa kiriya kiganiro ndacyeka ko
ari kimwe mu biganiro byiza byabayeho mu mateka. Hakozwe uduce (Episodes)
turenga 500 mu myaka 14”.
Yamokeje ashimira abakobwa be babiri (Kendall na Kylie
Jenner) nabu mugore we (Kim, Khloe na Kourteny kardashian) kuba barafatanyije n’umubyeyi
wabo mu gutuma ibi biganiro bikomeza gukorwa. Caitlyn Jenner wahoze yitwa Bruce
Jenner yabaye umukinnyi ukomeye mu mikino Olempike aho yatwaye imidali myinshi
ya zahabu mu mwaka 1975 na 1976 mu mikino yabereye mu migi ya Montreal na Mexico
City.
Kuwa kabiri w’icyi cyumweru nibwo Kim Kardashian yatunguye
abakunzi be ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yabamenyeshaga ko umuryango we
wafashe icyemezo cyo guhagarika ibiganiro bakoraga, byari bimaze hafi imyaka 14
yose bica kuri televiziyo ya E! Network.
Src: Daily Mail & Fox News
TANGA IGITECYEREZO