RFL
Kigali

Igihe Tour du Rwanda 2021 izakinirwa cyamenyekanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/09/2020 12:22
0


Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ‘FERWACY’ ryatangaje ko kuva tariki ya 21 kugeza ku wa 28 Gashyantare, ryifuza ko isiganwa rizenguruka igihugu rizwi nka Tour du Rwanda 2021, aribwo ryakinwa gusa aya matariki ashobora guhinduka isaha n’isaha.



FERWACY yahisemo ko irushanwa ry’umwaka utaha wa 2021, rizaba kuva tariki ya 21 kugeza ku wa 28 Gashyantare 2021, ariko iki cyifuzo kikazabanza kwemezwa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino w’Amagare ku Isi ‘UCI’ kugira ngo bemeze itariki ndakuka y’irushanwa.

Umwaka utaha Tour du Rwanda izaba ikinwa ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, ikazaba ari inshuro ya gatatu igiye ku rwego rwa 2.1, aho yitabirwa n’amakipe akomeye aturutse ku migabane itandukanye.

Tour du Rwanda y’uyu mwaka yakinwe hagati ya tariki ya 23 Gashyantare n’iya 1 Werurwe, yegukanwa n’umunya-Érythrée Natnael Tesfazion, akurikirwa n’Umunyarwanda Mugisha Moïse ukinira SACA.

Kimwe n’ibindi bikorwa by’imikino mu Rwanda, umukino wo gusiganwa ku magare wahagaritswe mu kuva muri Werurwe uyu mwaka ubwo mu Rwanda hagaragaraga umuntu wa mbere wanduye Coronavirus.

Guhera muri Kamena, abakinnyi bakina uyu mukino bemerewe kwitoza, ariko ntibiramenyekana igihe amarushanwa azongera gusubukurirwa.

U Rwanda ntiruregukana iri rushanwa rutegura kuva ryashyirwa ku rwego rwa 2.1, ikaba ariyo ntego rufite mu irushanwa ry’umwaka utaha, kandi batangaza ko bishoboka.


Tour du Rwanda 2021 ishobora kuzakinwa muri Gashyantare





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND