RFL
Kigali

Umunyafurika Master KG yanditse amateka ku Isi kubera indirimbo ye “Jerusalema”

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:11/09/2020 11:20
1


Igihangano cy’umuntu kimuvana ku ntera imwe kikamugeza ku yindi, indirimbo iyo yakunzwe nta cyiza nkacyo ku muhanzi. Hashize Iminsi itari micye ibihugu byose by’Afurika n’impande zitandukanye z’isi bumva indirimbo “Jerusalema” ariko bamwe bakibaza nyirayo n’inkomoko yayo, iyi ndirimbo rero yaciye agahigo ku isi mu zashakishijwe cyane.



Kuva iyi ndirimbo y’umuhanzi Master KG “Jerusalema” yasohoka mu 2019, abantu benshi ku mugabane w’Afurika bayisamiye hejuru, gusa bamwe bayikunze batazi nyirayo bagakunda uko ibyinitse n’amagambo ariko batumva n’ubusobanuro bwayo. Amwe mu magambo abenshi barenga Amamiliyoni bafashe mu mutwe ni; "Jerusalema ikhaya lami, Ngilondoloze, Uhambe nami, Zungangishiyi lana ...".


Umuhanzi Master KG indirimbo ye iciye agahigo mu zashakishijwe kuri Shazam

Kubera kwakirwa neza mu mitima ya benshi, ni ko gutangira kwibaza bati, 'iyi ndirimbo ni iyande?', bagafata ijwi ry’indirimbo bakaryumvisha Porogaramu ya “Shazam” ngo babashe kumenya nyirayo. Amakuru avuga Jerusalema ariyo ndirimbo ya mbere ku isi yashakishijwe kuri Shazam. Ubundi iyi Porogaramu niyo ifasha abantu kumenya indirimbo cyangwa Filime na nyirayo, aho umuntu afata ijwi akaryiyumvisha, ikamuha igisubizo cy’indirimbo na nyirayo.

Master KG talks about his global domination with hit song 'Jerusalema'

Master KG, amazina nyayo yitwa, Kgaogelo Moagi, yasohoye iyi ndirimbo mu 2019, gusa ntabwo yari yiteze ko azagera ku rwego mpuzamahanga cyangwa ngo agire indirimbo iza mu myanya ya mbere kuri YouTube. 

Muri iyi ndirimbo Mater KG yayikoranye n'umuhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo, Nomcebo Zikode w’ijwi ryiza washoboye gutuma abafana ku isi yose bashimishwa n'ijwi rye. Iyi ndirimbo yamamaye ku rwego mpuzamahanga, mu bantu bagera kuri 1,346,540,584 batuye Afurika abantu barenga miliyoni 125 ku mpande zitandukanye z’isi bayirebye ku rubuga rwa YouTube.

Master KG's 'Jerusalema' is officially the most Shazamed song in the world!

Mater KG na Zidoke mu ndirimbo Jerusalema

Jerusalema kandi yabaye indirimbo yateye imbaraga benshi bayisubiramo, bifata amashusho bayibyina mu cyiswe #JerusalemaChallenge. Ndetse na Minisitiri w’imari muri Afurika y’Epfo, Tito Mboweni yifatanije n’abantu kubyina iyi ndirimbo. Ibyamamare ku isi nka Cristiano Ronaldo, ari mu bakunze iyi ndirimbo ubwo yayifashishaga ku rukuta rwe rwa Instagram. Burnaboy umuhanzi w'icyamamare muri Afrika no ku Isi nawe ari mu bakunze cyane iyi ndirimbo.

Israeli government acknowledge Master KG's Jerusalema song;

Abayobozi batandukanye bo muri Islael bakuriye ingofero iyi ndirimbo

Master KG - Jerusalema [Feat. Nomcebo] Dance Challenge - YouTube
Jerusalem, n iyo ndirimbo yasubiwemo cyane n'ababyinyi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jen m3 years ago
    jerusarema twumva rindirimbo ibyinitse kandi dukunda.ark nanubu ndibaza nyirayo mwenyewe ninde?





Inyarwanda BACKGROUND