RFL
Kigali

Inama y'Abaminisitiri yavanyeho isaha ya saa Moya isubizaho saa Tatu z'ijoro!

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/09/2020 0:14
0


Isaha ya saa Moya z'ijoro abaturarwanda bari bashyiriweho mu minsi ishize yo kuba buri wese yageze iwe mu rugo mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, yamaze kuvanwaho hasubizwaho isaha ya saa Tatu z'ijoro nk'umwe mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020.



Kuwa 26 Kanama 2020 ni bwo hashyizweho isaha ya saa Moya z'ijoro, gusa nyuma y'iminsi 15 iyi saha yamaze kuvanwaho hasubizwaho isaha ya saa Tatu z'ijoro nk'igihe buri muturarwanda wese agomba kuba yageze mu rugo. Ibi byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kane iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

Inama y'Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, yemeza ko ingamba zisanzweho zemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa 26/08/2020 zizakomeza gukurikizwa, ariko hakiyongeraho ingamba nshya n'izahinduwe, nazo zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa, zikazavugururwa nyuma y'iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima.


Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kane

Inama y'Abaminisitiri yemeje ko "ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z'ijoro (9:00 Pm) kugeza saa kumi n'imwe za mu gitondo (5:00 Am)". Ingendo zo kujya mu Karere ka Rusizi mu modoka bwite (Private transport) ziremewe, ariko habahirizwa amabwiriza y'inzego z'ubuzima. Abantu bose bitabira ibikorwa by'ubukerarugendo muri Pariki z'igihugu bagomba kwipimisha Covid-19 kandi bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi.

Amakoraniro atandukanye yabiherewe uburenganzira, harimo inama n'ubukwe, bizakomeza hubahirizwa amabwiriza y'inzego z'ubuzima harimo kwipimisha Covid-19 (abayitabiriye bakiyishyurira ikiguzi cy'iyo serivisi). Umubare wabo ntugomba kurenga 30% by'ubushobozi bwo kwakira abantu bw'aho bateraniye. Uruhushya ruzajya rutangwa n'inzego z'ibanze ndetse n'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) habanje gusuzumwa ko amabwiriza y'inzego z'ubuzima yubahirijwe.

U Rwanda ruri mu bihugu biri ku isonga ku Isi mu byafashe ingamba zitajenjetse zo kurwanya no gukumira icyorezo cya Covid-19. Abasanzwemo iyi ndwara mu Rwanda, bitabwaho cyane bakavurwa kandi benshi bamaze gukira. Kugeza ubu umubare w'abamaze gukira iyi ndwara uraruta abakiyirwaye. Abanduye bose hamwe ni 4, 479, abayikize ni 2,352, abakiyirwaye ni 2,105 naho abahitanywe nayo ni 22 nk'uko tubikesha Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) mu itangazo yashyize hanze ku mugoroba w'uyu wa Kane. 


Imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane


Inama y'Abaminisitiri yemeje ko ingendo zibujijwe guhera saa tatu z'ijoro kugeza saa kumi n'imwe za mu gitondo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND