RFL
Kigali

Miss Tina agiye gushinga uruganda rukora impapuro z'isuku abagore n’abakobwa bifashisha mu mihango-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/09/2020 16:26
0


Miss Uwase Clementine [Tina] wabaye igisonga cya mbere cya Miss Elite 2020, yatangaje ko muri Gicurasi 2021 azaba yaramaze gushinga uruganda rukora impapuro z'isuku (Cotex) abagore n’abakobwa bifashisha mu mihango.



Agapaki kamwe ka ‘Cotex’ ikorerwa mu ruganda kaba karimo udukoresho 10 kagura amafaranga ari hagati ya 700 Frw na 1,000 Frw. Buri kamwe gakoreshwa inshuro imwe kagashyirwa ahabugenewe.

Hari abagore n’abakobwa badashobora kwigurira ‘Cotex’ binatuma hari abishyira hamwe bifashishije imbuga nkoranyambaga, bakabakusanyiriza. Mu Ukuboza 2019, Leta y’u Rwanda yatangaje ko yavanyeho imisoro ku nyongeragaciro kuri ‘Cotex’ kugira ngo ihendukire benshi.

Miss Tina yabwiye INYARWANDA ko yitabiriye irushanwa rya Miss Elite 2020 afite umushinga wo gufasha abatishoboye, akabagarurira icyizere cy’ubuzima.

Avuga ko nyuma y’iri rushanwa yakiriye ubutumwa bumushimira ku bw’intsinzi yegukanye. Umwe mu bakobwa amubwira ko nta bushobozi afite ubwo kugura ‘Cotex’, bituma yiyemeza gushinga uruganda ruzikora kugira ngo abafashe abagore n'abakobwa.

Ati “...Umukobwa umwe ni we wanyandikiye ari kumbwira ati ‘nta n’ubushobozi mfite bwo kugura ‘cotex’ muri ako kanya. Naravuze nti ‘ese koko niba nshaka gufasha kubera iki nagenda nkagura ibiryo gusa nkabahereza uyu munsi ejo bakazasonza.”

Akomeza ati “Kuki ntatekereza ikintu cyafasha abo bakobwa kandi nanjye bigatuma nkomeza kubona aho gukura ibyo kubafasha. Rero nibwo nize ku mushinga wo gukora ‘cotex’.”

Miss Tina yatangaje ko agiye gushinga uruganda ruzamufasha guha 'cotex' abakobwa n'abagore badafite ubushobozi bwo kuzigura

Tina avuga ko ‘Cotex’ azajya akora zizaba zikozwe mu birere by’insina, kandi ko zifite umwihariko kuko zizajya zibora mu mwaka umwe mu gihe izisanzwe zibora mu myaka umunani. 

Uyu mukobwa avuga ko ‘Cotex’ azakora zizaba ziri ku giciro gito, kandi ngo abakobwa n’abagore batishoboye azajya azibahera ubuntu Ati “Mfite icyizere cy’uko muri Gicurasi 2021 uruganda rwaba ruhari. Kandi rwaramaze gushyira ku isoko ibintu bifatika.” 

Avuga ko abategura irushanwa rya Miss Elite 2020 bashimye umushinga we, ndetse bamutera inkunga ya kimwe cya kabiri cy’amafaranga yari akeneye kugira ngo atangire. Avuga ko ari gukorana na Ambasade y’u Rwanda muri Poland, bamuha ubujyanama ku mushinga we.

Tina nyuma yo kwegukana ikamba ry'igisonga cya mbere cya Miss Elite 2020, yahawe ibihembo bitandukanye birimo gukorana na kompanyi icuruza imodoka yitwa Jaguar. Amafoto ye azajya yifashishwa mu kwamamaza imodoka z’uru ruganda, andi ashyirwe ku mbuga zabo.

Uretse ikamba na kontaro yakuye muri iri rushanwa, uyu mukobwa anavuga ko yamenyanye n’abantu bingirakamaro azifashisha mu rugendo rwe rwo kumurika imideli.

Miss Tina yatangaje ko muri Gicurasi 2021, uruganga rwe ruzaba rwatangiye gushyira ku isoko 'Cotex'

Kanda hano urebe amafoto menshi ya Miss Tina wabaye igisonga cya mbere cya Miss Elite 2020

KANDA HANO: MISS TINA YATANGAJE KO AGIYE GUSHINGA URUGANDA RUKORA 'COTEX' ZIFITE UMWIHARIKO

AMAFOTO&VIDEO: Aime Films-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND