RFL
Kigali

Ijisho ku bayoboye Rayon Sports kugeza kuri Sadate utavugwaho rumwe

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/09/2020 17:46
0


Ikipe ya Rayon Sports yashinzwe ahagana mu 1968 bivuze ko imaze imyaka igera kuri 52 ibayeho mu buzima bwa buri munsi. Iyi kipe yagize abayobozi benshi ariko reka twibande mu bayobozi ba vuba guhera mu 2010 turebe umusaruro wabo, ibyiza n'ibibi bakoze kugeza kuri Munyakazi Sadate.



1. Rudatsimburwa Albert: Yabaye umufatanyabikorwa na Rayon Sports guhera tariki 12 Ukuboza 2010 ubwo bari bamaze gusinya amasezerano kuri Hotel Alpha Palace i Remera. Aya masezerano yagaragazaga ko Rudatsimbura Albert afashe ikipe ya Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 7, ndetse icyo gihe asabwa guhita yishyura imyenda Rayon Sports yari ifite kugeza mu 2010.

Si ibyo gusa ahubwo yasabwe gukomeza gutanga imishahara n’ibindi ikipe ikenera, nyuma inyungu yaboneka muri Rayon Sports, Rudatsimburwa agafata 70%, naho 30% asigaye agashyirwa kuri konti y’ikipe, icyakora aya masezerano yaje guhagarara muri Gashyantare 2012.


Rudatsimburwa yari yahawe Rayon Sports imyaka irindwi

Nk'uko Rudatsimburwa Albert yabitangaje mu nkuru yasohotse ku InyaRwanda tariki 1 Kamena 2017, yatangaje ko yafashe Rayon Sports atari umufana wayo ahubwo byari mu buryo bw'ubucurizi n'ubwo byaje kumuhombera ikipe akayirekura. Nyuma y'ubuzima twavuga ko butari bwiza, haje gufatwa umwanzuro ikipe ya Rayon Sports isubira i Nyanza ku ivuko, tariki 21 Nzeri ni bwo Rayon sports yanyuze Nyabugogo n'umutima ukunze kandi wumvira uwo mugoroba barara mu Majyepfo y'u Rwanda.

2. Murenzi Abdallah

Icyo gihe, Rayon Sports yari igeze ku ngengo y'imari ya Miliyoni 150 Frw hiyongoreho amafaranga agera kuri Miliyoni 80 Frw akarere kagomba gutanga, ubuzima busa n'ubuzanzamutse maze Murenzi Abdallah wayoboraga Akarere ka Nyanza aza kuba ari na we uyobora Rayon Sports. Icyizere cyaragarutse Rayon Sports itwara igikombe cya shampiyona 2012-13 nyuma y'imyaka igera ku icyenda Rayon Sports yari imaze itamanika igikombe cya shampiyona.

Murenzi Abdallah ni we watwaye Rayon Sports i Nyanza

Bidatinze itegeko ry'umuvunyi ryasohotse rivuga ko nta muntu uri mu nzego nkuru za Leta ugomba kugira ibindi bikorwa by'ubuyobozi abibangikanya nazo, bituma Murenzi Abdallah Rayon Sports imuva mu biganza atayanze, ahubwo ariko itegeko ryavugaga.

3. Ntampaka Theogene

Nyuma ya Murenzi Abdallah arekurije Rayon Sports yaje guhabwa Ntampaka Theogene. Ikipe yakomeje kurwana n'izina ryayo ariko izana abakinnyi batandukanye nka Sekle Yao Zico wari uvuye muri Togo, ndetse banitabira imikino ya CECAFA yari yabereye mu Rwanda, ariko igikombe ntibabasha kucyegukana.

Abayobozi bavuzwe haruguru, nta n'umwe wigeze ushakira cyangwa ngo atangize umushinga w'uko Rayon Sports nibura izabaho mu myaka 50 iri mbere ahubwo bose bashakaga ibisubizo bya mbonabucya.

4. Gacinya Chance Denis

Gacinya wari umujyanama w'ikipe yaje kuba umuyobozi mukuru wa Rayon Sports asimbuye Ntampaka Theogene wari umaze kwegura. Gacinya yinjiye mu ikipe ashaka ko bamureka akishyiriraho itsinda ryamufasha kuyobora ikipe kuko yari amaze iminsi areba aho ibibazo ifite bituruka, aha tugeze tariki 2 Kanama 2015.

Umuhigo wa Gacinya Denis wari ugutwara igikombe cya shampiyona, kugura abakinnyi batatu beza no kugarura umwe mu batoza bakomeye utaragiranye ikibazo n'abafana, ibi yagombaga kubikora mu gihe kingana n'imyaka ibiri yari atorewe.


Gacinya Denis

Rayon Sports, yatwaye igikombe cya shampiyona 2016-17 ndetse n'igikombe cy'Amahoro cya 2016 igura na bamwe bakomeye ifite n'umutoza Masudi Djuma maze abafana barishima karahava aho wavuga ko intego za Gacinya Denis zari zigezweho, ariko twavuga ko ari nk'ikipe yabyinaga hejuru y'umwobo mu gihe nta ntego zirambye z'ikipe yari yatangije kandi ikipe ariko yakabayeho. Manda ya Gacinya yarangiye mu 2017 asimburwa na Muvunyi Paul.

5. Muvunyi Paul

Tariki 22 Ukwakira 2017 ni bwo komite Nyobozi ya Rayon Sports yatoye Muvunyi Paul asimbura Gacinya Denis wahise aba umuyobozi wungirije. Umwaka we wa mbere ntabwo wagenze neza kuri Paul Muvunyi kuko atatanze ibyishimo ku bafana nk'uko byagenze k'uwo yari asimbuye.

Gusa umwaka we wa kabiri 2018-19 yaje gutwara igikombe cya shampiyona Rayon Sports iturutse inyuma yigaranzura mucyeba anageze ikipe bwa mbere mu mikino ya 1/4 cy'imikino nyafurika ya amakipe yabaye ayambere iwayo maze abafana barishima karahava ikizere kiba cyose ariko nabyo byasaga nko nkubyinira ku mwobo kuko na we nta ntego z'ikipe n'amategeko ayirengera ndetse azayitunga mu bihe bizaza yari yarashyizeho, ahubwo ikipe yabagaho mu buzima bwako kanya.

Wakibaza impamvu Muvunyi Paul wari ukoze amateka akomeye impamvu atigeze yongera kwiyamamaza muri Manda yakurikiye igisubizo nukibona nanjye uzambwire.


Muvunyi Paul watwaranye na Rayon Sports igikombe cya shampiyona iheruka

6. Munyakazi Sadate

Mu nteko rusange ya Rayon Sports yabaye tariki 14 Nyakanga 2019 yabereye i Nyamata, yemeje ko Munyakazi Sadate ari we uba umuyobozi mushya wa Rayon Sports. Mu ijambo rye rya mbere Sadate yashimiye Ubuyobozi asimbuye kuko ukurikije ibyo bakoze kubwe yabaha amanota 90%. Ugendeye kuri aya manota wabona ko Sadate niba atari imvugo ya kiyobozi yari ashyigikiye ibyagezweho kandi abo asimbuye yizeye kuba yabakorera mu ngata neza.

Sadate ikintu cyamutandukanyije n'abandi bayobozi ba Rayon Sports ni ijambo cyangwa se imihigo yazanye muri iyi kipe. Munyakazi yavuze ko agiye gutangiza umushinga wo kubaka Sitade ndetse ikaba na Rayon Sports yitunze kandi idashingiye ku muntu runaka kuko yaba ifite ahantu henshi yaba ikura ubufasha. Ubundi ibyo mu mibare biramutse bibaye, ntitwazongera kubona Rayon Sports yambura abatoza, ibura amafaranga yo guhemba abakinnyi ndetse ikagira ikibuga cyayo ikanagira imodoka nziza kandi ikomeye.

Sadate amaze gufata iyi kipe yatandukanye n’umutoza Robertinho wari umaze kugeza kure iyi kipe nk'uko twabivuze mbere azana umutoza Javier Martinez na we wahise yirukanwa nyuma yo gutsindwa na APR FC.


Sadate ubu ni we uyoboye Rayon Sports

Mu kibuga ntabwo Sadate wamushyira ku munzani kubera imikino ikipe ayoboye yakinnye kandi twabonye ko abayobozi benshi bayoboye iyi kipe umwaka wabo wa mbere wabanza kubagora. Nyuma yaho imikino ihagarariye Sadate yakomeje kugenda akora amavugurura mu buyobozi ari nako ikipe ikomeza kubura amafaranga yo kwita ku bakinnyi ndetse no kugura abandi.

Ku buyobozi bwa Sadate niho hari kugaruka ikibazo cy’amadeni yaturutse ku buyobozi bwabanje nk’amafaranga Miliyoni 13 (13.000.000 Frw) Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert wirukanwe ku ngoma ya Paul Muvunyi ndetse n’ideni rya Mbusa Kombi Billy wirukanwe ku ngoma ya Ntampaka Theogene mu 2014 akaba agomba kwishyurwa 1,200,000 Frw na Rayon Sports.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND