RFL
Kigali

Abarenga miliyoni 27 banduye Coronavirus ku isi, hamaze gupfa abagera ku 903.000

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/09/2020 12:54
0

Ikigo gishinzwe ubumenyi n’ubuhanga muri kaminuza ya Johns Hopkins kivuga ko abantu miliyoni 27 banduye Coronavirus ku isi ndetse abapfuye bakaba bagera ku 903.000 ku isi yose



Icyorezo cya coronavirus kimaze guhitanye abantu barenga 903.000 kwisi yose, Nk’uko amakuru yakozwe n'ikigo gishinzwe ubumenyi n’ubuhanga muri kaminuza ya Johns Hopkins abitangaza, ngo abantu barenga miliyoni 27.871.000 ku isi hose banduye COVID-19, indwara yatewe na virusi nshya ifata imyanya y'ubuhumekero.

Nubwo bimeze bityo ariko, umubare nyawo bikekwa ko ari munini cyane kubera ikibazo cyo kumenya abanduye bose  kuko hari imibare itaramenyekana ndetse no gukeka ko leta zimwe na zimwe z’igihugu zihisha cyangwa zigapfobya urugero rw’abanduye nyabo

Ubuhinde nicyo gihugu cyibasiwe cyane na Covid-19 gifite abantu barenga 90.000 bandura buri munsi kandi hapfa abantu barenga 1.000.

Amerika na Brezile bikomeje gutangaza umubare munini w’abandura buri munsi, ariko batangiye kugabanuka buhoro buhoro mu bihugu byombi.

Mu Burayi, Ubufaransa na Espagne biratangaza umubare munini w’abandura buri munsi kandi igipimo cy’ibizamini nacyo kiriyongera muri ibi bihugu.

Dukurikije ibyo Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS rivuga, ibihugu byo ku isi ubu birimo guhungabana muri serivisi z'ubuzima bw'abana n'ababyeyi ndetse n'inkingo, kubera ko ubukungu n'ubuzima byagiye mu gucunga Covid-19.

Src: pharmaceutical-technology.com

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND