RFL
Kigali

Uko Jules Sentore na Yvan Buravan bakomeje kurinda igihango cy’imiryango bavukamo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/09/2020 9:31
0

Abahanzi Jules Sentore na Yvan Buravan batangaje ko banyuzwe no kuba Hon. Edouard Bamporiki n’umuhanzi mukuru Ngarambe Francois Xavier baragaragaje ko banyuzwe n’indirimbo yabo bise “Ni Rwogere”.



Amashusho y’iyi ndirimbo y’iminota 04 n’amasegonda 37’ yiganjemo imigenzo ya cyera. Irimo ubutumwa busaba abantu ko urukundo rukwiye kuba inganza marumbo muri bo, kandi igashishikariza abakuze kururaga abato.

Sentore na Buravan bavuga ko urukundo ntacyo warugereranya nacyo kandi ko aho ruri ntihaba umwaga. Bavuze ko urukundo ari umwambaro w’umurimbo, rukaba umuringa ubereye ukuboko n’urunigi runigirijwe ijosi.

Jules Sentore ati “Harambe rwo nabarugira. Rukomeze ruganze. Rutubere akabando k’iminsi.” Buravan we avuga ko urukundo “Rwahuje Data na Mama, rurasendera intwari ndaseruka. Urwo mbabwira nirwo rudutera kwanda rugwa neza kandi cyane, rutemba ituze.”

Sentore na Buravan ni ababyara bavuka mu miryango ifitanye igihangano bakomeje gusigasira. Bombi mu gihe bamaze mu muziki bakoze ibitaramo bikomeye batanga umunezero. Ndetse banamuritse Album.

Ni ubwa mbere bakoranye indirimbo kuva buri umuntu akora umuziki nk’umuhanzi wigenga, ku mpamvu basobanura ko igihe cyari iki.

Jules Sentore na Yvan Buravan, babwiye INYARWANDA, ko indirimbo ‘Ni Rwogere’ basohoye yaberetse ko yari ikenewe mu gukomeza gusigasira igihango cy’imiryango yabo.

Bavuze ko iyi ndirimbo ikimara gusohoka, umwe mu babyeyi babo yabahamagaye kuri telefoni arabashima cyane, ababwira ko yari amaze igihe kinini atekereza ko bakorana indirimbo.

Sentore ati “Hari umwe mu babyeyi wacu waduhamagariye icyarimwe, anezerewe atubwira ko yishimiye kuba dukomeje gusigasira igihangano cy’imiryango yombi.”

Jules Sentore avuga ko ibi byaberetse ko ‘Cya gihango turimo turacyuzuza, turimo kucyubahiriza. Kandi biragahoraho.”

Yvan Buravan avuga ko ubushuti bwe na Jules Sentore bushibuka mu miryango, byagera mu muziki bikaba ibindi bindi.

Avuga ko yahuje imbaraga na Sentore kugira ngo babere umugisha abakunda ibyo bakora. Ati “Ni uko ng’uko twicaye, turatekereza, dukora igihangano cyiza. Abantu baragikunda. Turabishimira Imana.”

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NI RWOGERE" YA JULES SENTORE NA YVAN BURAVAN

">

Sentore avuga ko iyi ndirimbo yakozwe biturutse kuri Producer Made Beat bagiye kureba agacuranga akantu kameze nka base hanyuma nabo baragaherekeza baririmba.

Avuga ko mu minota mike batangiye guhuza baririmba, uko amasaha yicuma bagira igitekerezo cyagutse.

Uyu muhanzi avuga ko baraye amajoro atatu muri studio, kugira ngo iyi ndirimbo isohoke. Ndetse ko byinshi mu bicurangisho biyigize ari amajwi y’urwunge yabo. 

Jules avuga ko we na Buravan basanzwe baririmba ku rukundo, byanaboroheye gukora iyi ndirimbo ku buryo bahuje amagambo basanga indirimbo yuzuye.

Buravan asobanura ko baterura kwandika iyi ndirimbo bashatse guhera ku ntangiriro y’urukundo. Ari nayo mpamvu mu gitero cya mbere aririmba agira ati “Rwahuje Data na Mama, rurasendera! Intwari ndaseruka.”

Ishimwe bafite kuri Bamporiki na Ngarambe Francois

Tariki 28 Kanama 2020, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yanditse kuri Twitter avuga ko Jules Sentore na Yvan Buravan bakwiye inka y’ubumanzi [Inka yahabwaga uwarushije abandi ku rugamba] ku bw’indirimbo nziza.

Jules Sentore avuga ko nk’umuhanzi yishimiye ubutumwa Hon.Bamporiki Edouard, kuko ari gacye cyane ushobora kubona umunyapolitiki acyeza inganzo y’umuhanzi.

Ati “Byaranshimije. Icya kabiri binyereka ko umujyo turimo nk’abahanzi ushyigikiwe.” Jules avuga ko iyo umuhanzi asohoye indirimbo igashimwa n’umubare munini ukaganza abayigaya, bigaragaza ko aba ari mu murongo mwiza, binatuma yiyemeza kurushaho.

Byerekana ko ibyo bakoze batabikoze bapima amahirwe, ahubwo ngo babikoze bazi icyo bashaka.

Iyi ndirimbo ‘Ni Rwogere’ yanashimwe n’umuhanzi Ngarambe Francois Xavie wakunzwe mu ndirimbo ‘Umwana ni umutware’.

Uyu muhanzi mukuru yavuze ko iyi ndirimbo “Insubije ku mizi yanjye itaretse kumfungurira amarembo y’ibyiza by’ahandi…Ndabona indoto zanjye zigenda ziba impano.”

Yvan Buravan avuga ko kuva na cyera yubaha umugisha w’abakuru. Ati “Rero iyo umuntu mukuru anezererewe ibyo uko akabikwereka, akakwifuriza n’umugisha. Uwo mugisha urawugira.”

Abahanzi bakwiye gutega amatwi bakuru babo:

Umuhanzi Masamba Intore aherutse gutangaza ko abahanzi bo muri iki gihe batazi kuzimiza, ari nayo mpamvu byinshi baririmba byumvwa na buri umwe mu ndirimbo.

Jules Sentore avuga ko Masamba ari umubyeyi we akomoraho inganzo na Se Sentore Athanase. Akavuga ko buri muhanzi aba afite aho akomoka, ari nayo mpamvu aba akwiye gukurikiza gakondo ye.

Yavuze ko Masamba amureberera, adashobora gutuma ata umurongo. Avuga ko ibyavuzwe na Masamba bikwiye kugira icyo bibwira buri muhanzi, kugira ngo inganzo igire uko ivomerwa.

Ati “Ni ijambo ryiza. Kandi ni ijambo ritaziye ubusa. Ni ijambo riba rikeneye kudukebura. Ritubwira ngo nyabuneka murebe uburyo mukora. Kandi ni nabyo niko kuri.”

Buravan avuga ko ubuhanzi ari bugari, ku buryo nta gishya kiriho kuri ubu. Ko ibyakera byagiraga uko bivugwa ku buryo bitari butere isoni abakuru kubyumva bari kumwe n’abana.

Avuga ko muri iki gihe, umuziki wumvwa cyane n’abana bato, ari nayo mpamvu umuhanzi akwiye gushaka uburyo avugamo ibintu bye ntawe ahutaje.

Ati “Ukagaragaza ko ari inganzo. Ukagira ukuntu ubivuga ku buryo utagira uwo ugongana nawe. Kurusha guhita ugaragara nyine nk’umuntu wananiranye.”

Umushinga w’iyi ndirimbo ‘Ni Rwogere’ watangiye gukorwa kuva mu mwaka ushize. Uretse ibicurangisho nka piano na gitari byumvikanamo, ibindi birimo ni amajwi y’aba bahanzi bakoresheje bigana ibicurangisho bitandukanye.


Jules Sentore na Yvan Buravan bavuze ko indirimbo 'Ni Rwogere' basohoye yaberetse ko bari mu nzira y'inganzo batojwe n'imiryango bavukamo

KANDA HANO: JULES SENTORE NA BURAVAN BAVUZE INKOMOKO Y'INDIRIMBO 'NI RWOGERE' N'UKO BAKOMEJE KURINDA IGIHANGO CY'IMIRYANGO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND