UWIHAGURUKIYE Sylvia asanzwe ari DASSO mu murenge wa Kabarore ho mu karere ka Gatsibo mu Ntara y'Iburasirazuba, yakoze igikorwa cy’indashyikirwa ubwo yiyemezaga kurera uruhinja rwatoraguwe mu gishanga kiri mu Kagari ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore.
DASSO Sylvia yakoze igikorwa cy’indashyikirwa ubwo ubuyobozi bw’umurenge
wa Kabarore bwashakishaga uwabasha kurera uruhinja rwari rwatoraguwe mu
gishanga maze UWIHAGURUKIYE Sylvia ntiyazuyaza yisabira ubuyobozi bw’umurenge
ko bwamwihera urwo ruhinja akajya
kurwirerera.
Uyu mubyeyi ngo yabanje gusaba uburenganzira umugabo we na
we ntiyatinda amwemerera kwakira uwo muziranenge, ndetse n’ubuyobozi bwe bumuha ikiruhuko
kugira ngo abashe kumwitaho ariko ntiyari yorohewe kuko byamusabye kujya arara
yicaye kugira ngo yite ku mwana bitewe n’uko yari afite inzara nyinshi n’imbeho byamwiciye mu gishanga aho bari baramutaye na cyane ko uyu mubyeyi avuga ko yaburaga gato ngo ashiremo umwuka.
DASSO Sylvia hamwe n'umwana yatoraguye mu gishanga
Bernard MAKUZA wabaye Minisitiri w'Intebe akaba na Perezida wa Sena y'u Rwanda, akimara kumva ibi, yavuze ko ibyo uyu mubyeyi
yakoze bishoborwa n’abantu bacye kandi ko yabikoze atagamije gushimwa ahubwo
ari umutima mwiza yigirira. Mu magambo ye bwite yashyize ku rukuta rwe rwa
Twitter yagize ati ”Uyu mubyeyi yakoze ibishoborwa na bacye cyane. Akwiye koko
gushimwa nubwo nemeza ko yabikoranye umutima cyangwa indangagaciro yisanganiwe
adategereje kubishimirwa. Ni urugero rwiza kuri
twese”.
Kuri ubu Sylivia avuga ko uyu mwana yatoraguye yamwise ISHIMWE GANZA Sylvan, ubu ameze neza ndetse ko afite ubuzima bwiza, ati "Ubu ngubu ameze neza, aranywa amata kandi arimo gukura neza". Yamutoraguye afite iminsi ine y'amavuko, none ubu amaze kugeza hafi amezi atatu.
Nyuma yo kubona igikorwa cy'urukundo Sylvia yakoze, Inama y'Umutekano itaguye y'Akarere ka Gatsibo yamuzamuye mu ntera agirwa umu-Ofisiye muri DASSO. Ipeti uyu mubyeyi yari asanganywe yagombaga gukurikizaho ipeti rya 'Sergent', akazarivaho aba Ofisiye, gusa kubera igikorwa cy'indashyikirwa yakoze, barimusimbukije bamugira Ofisiye.
Ipeti yahawe riramuha ububasha bwo kuba yayobora DASSO mu Murenge cyangwa akayobora indi Ofise mu Karere nk'uko byatangajwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard. Umuyobozi wa DASSO mu karere ka Gatsibo, Rugiranka Rigati Gaspard mu nkuru dukesha IMVAHO Nshya, yavuze ko bishimiye igikorwa cy'indashyikirwa umukozi bakorana yakoze, ahamya ko afite umutima w'imbabazi kandi bazakomeza kumworohereza mu kazi kugira ngo yite kuri uyu muziranege.
Ubutumwa Bernard Makuza yanyujije kuri Twitter ashimira DASSO Sylvia
Bernard Makuza yashimiye DASSO Sylvia ku gikorwa cyiza yakoze yungamo ati "Ni urugero rwiza kuri twese"
TANGA IGITECYEREZO