RFL
Kigali

Mazimpaka Andre yabwiye Musanze FC ko mu minsi cumi n’itanu igomba kuba yamwishyuye

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/09/2020 16:11
0


Umunyezamu w'ikipe ya Gasogi United, Mazimpaka Andre mu ibaruwa yandikiye ikipe ya Musanze FC, yayimenyesheje ko ayihaye iminsi 15 bakaba bamaze kumwishyura miliyoni imwe n'ibihumbi magana ane, ku mafaranga yagurishijwe yerekeza muri Rayon Sports.



Mazimpaka Andre yakiniye Rayon Sports avuye mu ikipe ya Musanze FC aguzwe million ebyiri z'amanyarwanda. Nk'uko Mazimpaka abitangaza ngo mu masezerano yari afitanye na Musanze FC mu gika cyayo cya kane havuga ko umunsi Musanze FC yamugurishije azafata 70% Musanze FC igafata 30%. Bivuze ko Mazimpaka waguzwe miliyoni 2 ava muri Musanze FC yagombaga guhabwa 1.400.000 Frw Musanze FC igafata 6.00.000 Frw 


Mazimpaka asoza avuga ko agendeye ku kuntu yabanye n'ikipe ya Musanze yifuza ko ikibazo bafitanye cyarangira mu bwumvikane bitarenze iminsi cumi n'itanu. Mazimpaka Andre yageze muri Rayon sports mu mwaka wa 2018 anatwarana nayo igikombe cya shampiyona 2018-19  ahava  mu 2020 yerekeza muri Gasogi United.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND