Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika by’umwihariko mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz, yahawe ingofero y’icyubahiro na Perezida John Pombe Magufuli, nyuma y'aho abaturage berekanye ko bamukunda bikarenga Perezida wari mu birori bwo kwiyamamariza manda ya Kabiri yo kuyobora iki gihugu.
Ku munsi wo kuya 7 Nzeli 2020, niho Perezida wa
Tanzania yari mu gikorwa cyo kwiyamamariza manda ya kabiri yo kuyobota iki
gihugu nk’umukandida watanzwe n’ishyaka rya CCM riyoboye iki gihugu. Muri ibi
birori hari hatumiwe umuhanzi w’icyamamare mu karere, Diamond Platnumz.
Diamond mu byishimo ubwo yajyaga gusuhuza Magufuli
Diamond, yasusurukije imbaga nyamwinshi yitabiriye
uyu muhango, aririmba anabyina ku buryo nta muntu n'umwe wasigaye yicaye, ahubwo bose bari bahagaze ndetse amaboko yabo ari hejuru n’amajwi menshi asakuza cyane, ati “Diamond Simba”. Magufuli
yitegereje uburyo abantu bameze mu byishimo bidasanzwe ni ko gukuramo ingofero
ayihera uyu muhanzi ataha ari we uyambaye.
Diamond Platnumz nawe byamushimishije, ni ko
kumushimira anashyira iyi ngofero yahawe
na Magufuli, mu bihembo yegukanye muri
muzika.
Magufuli yambika Diamond Platnumz ingofero y'icyubahiro
Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond Platnumz
yagize ati: “Mwakoze cyane Nyakubahwa Perezida John Pombe Magufuli, iyi ngofero
isobanuye byinshi kuri njye no ku rubyiruko rufiye inzozi mu buzima, urakoze ku
buyobozi bwawe bwo gukunda igihugu”.
Diamond ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afurika
Diamond
Platnumz twavuga ko ari we muhanzi ukunzwe na benshi muri Afurika y’Iburasirazuba
yewe yanigaruriye imitima ya benshi muri Afurika yose. Mu minsi yashize yasesekaye ku kibuga cya Uwanja wa Mkapa aje mu Ndege ya Kajugujugu, ibintu byatangaje amahanga yose nk'umuhanzi w'umunyafurika.
TANGA IGITECYEREZO