RFL
Kigali

Magufuli yiyambuye ingofero y’icyubahiro ayambika Diamond nyuma yo kubona ko abaturage hafi ya bose bamwihebeye

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:8/09/2020 15:57
0


Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika by’umwihariko mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz, yahawe ingofero y’icyubahiro na Perezida John Pombe Magufuli, nyuma y'aho abaturage berekanye ko bamukunda bikarenga Perezida wari mu birori bwo kwiyamamariza manda ya Kabiri yo kuyobora iki gihugu.



Ku munsi wo kuya 7 Nzeli 2020, niho Perezida wa Tanzania yari mu gikorwa cyo kwiyamamariza manda ya kabiri yo kuyobota iki gihugu nk’umukandida watanzwe n’ishyaka rya CCM riyoboye iki gihugu. Muri ibi birori hari hatumiwe umuhanzi w’icyamamare mu karere, Diamond Platnumz.


Diamond mu byishimo ubwo yajyaga gusuhuza Magufuli

Diamond, yasusurukije imbaga nyamwinshi yitabiriye uyu muhango, aririmba anabyina ku buryo nta muntu n'umwe wasigaye yicaye, ahubwo bose bari bahagaze ndetse amaboko yabo ari hejuru n’amajwi menshi asakuza cyane, ati “Diamond Simba”. Magufuli yitegereje uburyo abantu bameze mu byishimo bidasanzwe ni ko gukuramo ingofero ayihera uyu muhanzi ataha ari we uyambaye.

Diamond Platnumz nawe byamushimishije, ni ko kumushimira anashyira iyi ngofero yahawe na Magufuli, mu bihembo yegukanye muri muzika.


Magufuli yambika Diamond Platnumz ingofero y'icyubahiro

Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond Platnumz yagize ati: “Mwakoze cyane Nyakubahwa Perezida John Pombe Magufuli, iyi ngofero isobanuye byinshi kuri njye no ku rubyiruko rufiye inzozi mu buzima, urakoze ku buyobozi bwawe bwo gukunda igihugu”.

Diamond Platnumz and Africa's most popular YouTube stars - Art And  Entertainment - Namibian Sun

Diamond ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afurika

Diamond Platnumz twavuga ko ari we muhanzi ukunzwe na benshi muri Afurika y’Iburasirazuba yewe yanigaruriye imitima ya benshi muri Afurika yose. Mu minsi yashize yasesekaye ku kibuga cya Uwanja wa Mkapa aje mu Ndege ya Kajugujugu, ibintu byatangaje amahanga yose nk'umuhanzi w'umunyafurika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND