Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo humvikanye urupfu rw’ifi nini yo mu gihugu cya Zambia yabarizwaga muri Kaminuza ya Copperbelt University (CBU). Ikaba yabaga mu kizenga cy'amazi muri iyi Kaminuza aho abanyeshuri bajyaga kuyisura mbere y'ibizamini ngo ibatere amahirwe. Abandi bakavuga ko yabagabanyirizaga umujagararo (stress).
Nyuma y’urupfu rw'iyi fi bahaga akabyiniriro ka Mafishi, Abanyazambiya
benshi bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwayo. Yifashishije amagambo yavuzwe
na Mahatti Magandhi, Perezida wa Zambia Edgar Lungu yagize ati ati:
"Gukomera kw'igihugu no gutera imbere kw'ibikiranga byanapimirwa ku buryo
inyamaswa zacyo zifatwa."
Ni mu gihe ukuriye abatavuga rumwe n'ubutegetsi Hakainde
Hichilema anyuze ku rukuta rwa Twitter yagize ati "Twifatanyije
n'umuryango w'abanyeshuri ba CBU, abahanyuze n'abahari ubu, ku rupfu rw'itungo
ryabo rikomeye Mafishi."
Hamwe n’abandi bayobozi bakomeye muri iki gihugu nabo bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rw’iyi fi. Aciye ku rukuta rwa Twitter, Brian Mushimba, Minisitiri w'amashuri makuru muri Zambia nawe yagaragaje ko ababajwe n'urupfu rw'iyo fi.
Televiziyo yigenga yitwa Diamond yatangaje ko iyi fi yari muri gahunda y'iyi kaminuza y'ubworozi bw'amafi ndetse bivugwa ko muri icyo kizenga yari ihamaze imyaka itari munsi y'irindwi. Abanyeshuri benshi bacanye amatara bakora urugendo muri iyo kaminuza mu ijoro ryo kuwa Mbere kubera agahinda batewe n'urupfu rwa Mafishi.
Src:BBC
TANGA IGITECYEREZO