Ubuzima buraryoha kandi bukarangira vuba, kuramba abenshi bemeza ko bitagira ibanga kuko hari n’abatabaruka kubera impanuka bahuye nazo cyangwa ipfu zitunguranye. Isi ifite abenyampano bakomeye cyane muri muzika, ariko hari abahanzi bageze mu zabukuru, abenshi mu bakunzi babo ntibakwibuka ko bakibaho.
Umuhanzi arasaza bikarangira atabarutse ariko igihango cye ntabwo gisaza, imyaka irashira indi igataha indirimbo icyumvwa. Reka tugaruke kuri aba bahanzi bashaje cyane ku Isi. Gusa amakuru n’ubusesenguzi byemeza ko, haba hari abandi bahanzi babaruta ariko batigeze bamenyekana mu gihe cya muzika yabo.
1. William Pitman
William Keith Pitman, ni umuhanzi ufite ibigwi
bikomeye muri muzika, ni ikirangirire mu gucuranga gitari. Yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka w’1920, ubu afite imyaka 100 yuzuye.
Ni we muhanzi wa mbere muri Amerika washinze studio mu mujyi wa Los Angeles.
Mu gihe cye kugeza magingo aya, uyu mukambwe yakoze
indirimbo zisana imitima ya benshi ziganjemo amagambo y’urukundo, zirimo; ”I am
Not Gonna Miss You”, "Tell Me What You Want", "Less Friends More Bandz", n’izindi. William
Pitman ubu ni umusaza ugikomeye.
2. Faye Adms
Faye Adams, ni, umuririmbyi w’Umunyamerikakazi wanditse injyana nyinshi mu myaka ya za 1950 mbere yo kuva mu bucuruzi bw'umuziki. Yavutse ku ya 22 Gicurasi 1923, magingo aya afite imyaka 97 y’amavuko. Album yakoze harimo nka “It Hurts Me To My Heart”, "Shake a Hand", "Prayer" n’izindi, naho mu mafilime yagaragayemo harimo nka; Basin Street
Revue, Dinah Washington and Friends, Swing Era n’izindi.
3. Sue Thompson
Sue
Thompson, ni umuhanzikazi w’umunyamerika, wavutse mu 1925, uyu mwaka wa 2020
yujuje imyaka 95 y’amavuko. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze zagurishijwe Amamiliyoni
harimo nka "Sad Movies make me cry" na "Norman". Izi ndirimbo zakunzwe cyane mu ntangiriro ya za 1960 ndetse no mu 1965. Album ye yise
"Paper Tiger" yavugishije benshi.
4. Ed Ames
Ed Ames, ni umuhanzi wo muri Amerika, kubera ubusaza ntakigikora cyane. Yavutse ku ya 9 Nyakanga 1927, ubu yujuje imyaka 93 y’amavuko. Ni umuririmbyi akaba n'umukinnyi wa Filime w'icyamamare muri Amerika. Azwiho gukina mu biganiro bya televiziyo mu duce twiswe ”Daniel Boone”.
Injyana ya pop
yari yarayigaruriye mu myaka ya za 1960. Mu
ndirimbo azwiho harimo "My Cup Runneth over ", "Who will Answer?"
n’izindi. Yamenyekanye mu itsinda
ryamamaye mu 1950 ryitwa “Ames Brothers”. Alubumu ye yamenyekanye
cyane ni iyitwa “The Very Best of Ed Ames” yasohotse mu 2001.
5. Harry Belafonte
Harry
Belafonte, ni umuririmbyi ufite inkomoko muri Jamayika no muri Amerika, umwanditsi w’indirimbo, umurwanashyaka muri muzika, akaba
n’umukinnyi wa Filime. Ni umwe mu bantu b'ibyamamare barambye mu muziki na Cinema kandi bagikora kugeza magingo aya. Yavutse
ku ya 1 Werurwe 1927, akaba afite imyaka 93 y’amavuko. Kubera kuririmba no kugira
mu ijwi ryiza mu njyana zisa n’izo muri Jamaica, byatumye bamuhimba “King Of Calypso"
kubera kandi ko yasohoye Album yise “Calypso” yagurishijwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
na Jamayika.
TANGA IGITECYEREZO