RFL
Kigali

Dore ibintu 10 ukwiriye kumenya ku rukundo rwa nyarwo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:8/09/2020 17:52
2


Urukundo rwa nyarwo ni nka maji, rukora mu buryo bw’igitangaza, uko ruri rurenze uko umuntu yarugusobanurira. Iyi nkuru iribanda ku bintu 10 bigaragaza urukundo ruzira uburyarya.



1.Urukundo rwa nyarwo si ukwibona mu mukunzi wawe

Inzobere mu by’urukundo zivuga ko iyo umuntu akunze atari ngombwa ko areka kuba uwo yari we ngo abe nk’umukunzi we. Si ngombwa ko ahinduka umufana wa mbere w’umukunzi we, ngo akunde ibyo akunda arebe filime areba, asome ibitabo asoma, areke ibyamunezezaga. Uwakunze akwiye gukomeza kuba uwo yariwe ngo ni bwo aryoherwa n’urukundo akanishimira umukunzi we.

2. Kwikunda ni yo nzira nyayo yo kubona urukundo rwa nyarwo

Hari abashobora kudahita bemeranya n’iyi ngingo bashingiye ku by’ababyeyi n’ababareze bababwiye ariko uku ni ko kuri ugomba kubanza ukikunda kuko nibyo biguha gukunda undi muntu. Uwakunze akwiye kwiyumvamo ko ameze neza n’iyo yaba yagize umunsi mubi. Akwiye kumenya icyo ashaka no kumenya uwo ariwe. Kwikunda no kwigirira neza ntabwo ari bibi mu rukundo ahubwo ni ukurema ibintu bikurura umukunzi wawe.

3. Urukundo nyarwo si uguhindura uwo usanze

Umukunzi wawe n’aba agukunda bya nyabyo ntabwo azagusaba guhinduka. Ikindi niba ukunze umuntu ntuzamwitegeho guhinduka. Ni byo mwinjiye mu rukundo murakundanye ariko buri wese afite uko yakuze, mwakire uko ari ni bwo uzabona inyungu z’uko wamwakiriye.

4. Urukundo rwa nyarwo rutuma uba wowe

Kuba wowe imbere y’umukunzi wawe bishobora kugutera ubwoba mu minsi ya mbere, kuba yakubona ubyutse utarisiga ibirungo by’ubwiza, kuba yakubona urwaye warembye, kukubona uri kwipfuna buri kanya urwaye giripe, kukubona ufite amaraso mu jisho (bloodshot eye) n’ibindi. Ibintu nk’ibi umuntu aba yumva yabihisha umukunzi we, ariko igihe wumva ushaka kubimuhisha uzamenye ko mudakundana by’ukuri kuko mu bibazo nk’ibi niho uba ukeneye ko umukunzi wawe akwitaho.

5. Urukundo rwa nyarwo rurirema

Iyo umuntu yakunze bya nyabyo nawe akaba yakunzwe bya nyabyo ntabwo bimusaba kubaza umukunzi ibibazo kugira ngo amenye ko ari mu rukundo ahubwo abyiyumvamo akanabibona.

6. Kugira ngo ukundwe ugomba gukunda

Ntabwo ushobora guhabwa urukundo utarutanga kandi ntabwo ari urusaba kujya mu biciro. Ntabwo umuntu ukunda undi akwiye kumukundira ko akora ibyiza gusa ngo nabona yakoze ikosa ahite amwangira icyo. Agomba kumukunda iminsi yose, yakora nabi yavuga nabi kuko urukundo rwa nyarwo ntabwo rugira icyo rushingiraho. Umukunzi wawe iyo umukunze cyane yakira urwo rukundo akarukuba inshuro nyinshi akarukugarurira.

7. Urukundo rwa nyarwo ruhera ku bushuti

Akenshi abantu bakundana bya nyabyo bitangira ari inshuti zisanzwe. Ntabwo ari itegeko ko umukunzi wawe mugomba kuba mwarabaye inshuti kuva mu kiburamwaka ngo mubone kuzakundana, gusa umukunzi wawe akwiye kubanza kuba inshuti yawe. Umukunzi akwiye kuba ari umuntu mutebya, muterana ubuse, mwishimirana kuko ibi ntabwo bisaza bihoraho.

8. Urukundo rwa nyarwo ntabwo rusaza

Niba ujya ubona abantu bakundana mu gihe gito ukabona bashwanye birya ntabwo biba byari urukundo rwa nyarwo biba byari agahararo. Iyo abantu bakundana bya nyabyo iyo habayeho ikintu gituma batandukana biba ari nk'uko imodoka igera kuri dodani ikagabanya umuvunduko, urukundo rwabo rurakomeza bakazongera bagahuza. Nta kibazo muburira igisubizo iyo mukundana bya nyabyo, ikibazo cyose kivutse muragikemura urukundo rwanyu rugakomeza.

9. Urukundo rwa nyarwo ni ukwiyemeza

Ni ibintu bisanzwe ko umuntu akururwa na mugenzi we, ari mu nzira agenda akanyura ku muntu akamukurura bigatuma amukebuka akongera akamureba. Ibi ntibigatume wishinja icyaha ngo ukeke ko ari uko gukunda byakunaniye. Ibi bikubaho kandi ugakomeza ugakunda umukunzi wawe, ukumva ubuzima atarimo bubishye.

10. Ni wowe rukundo rw’ubuzima bwawe

Uri mu rukundo ntabwo agomba kwibagirwa ko agomba kwikunda. Kwikunda ntabwo ari ikintu umuntu yiyubakamo ngo nabona umukunzi akirekure. Agomba kwikunda ubuzima bwe bwose. Iyo utangiye kwiyanga uba akwiye gufata ingamba hakiri kare, kugira ngo ukomeze wikunde utaziyanga kuko wabonye umukunzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo arigira3 years ago
    Njyewe nfit'cher wanjy'tumaranye'amezi atatu'ariko iyomubwiyengo amobere ambwirako atabishaka kand' mubwirako azambera umugore konawundi'ariwegusa'mwangira inama?
  • Irasubiz jeanete10 months ago
    Murakoz kunama mutugiriy tuzazikurikiz





Inyarwanda BACKGROUND