RFL
Kigali

Ubushurashuzi bushobora gutuma Greenwood na Foden birukanwa mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/09/2020 16:55
0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ryatangiye iperereza kuri ba rutahizamu babiri bakinira ikipe y’igihugu y’u bwongereza, Mason Greenwood ukinira Manchester United na Phil Foden ukinira Manchester City, bavugwaho kurarana inkumi ebyiri muri Hotel yari icumbikiye abakinnyi b’u Bwongereza muri Iceland.



Mason Greenwood w’imyaka 18 na Phil Foden w’imyaka 20, bashobora kwirukanwa mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu gihe iperereza rigaragaje ko bararanye abakobwa muri Hotel kandi bitari byemewe.

Aba bakinnyi barashinjwa kuzana abakobwa muri Hotel yarimo ikipe y’igihugu yari yonyine mu rwego rwo kwirinda Covid-19 gusa ntibyahishuwe niba barasambanye nabo.

Mu mashusho yashyizwe hanze yafashwe na CCTV, yagaragaje aba bakinnyi bari kwinjiza abakobwa muri iyi Hotel yarimo ikipe y’igihugu mu gihugu cya Iceland.

Abakinnyi bari bahawe amabwiriza akomeye yo kwirinda Covid-19 ariko amashusho yashyizwe hanze n’ibinyamakuru byo muri Iceland yagaragaje aba basore bari kumwe n’abakobwa muri Hotel.

Greenwood na Foden bahawe amahirwe yo gukina umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo u Bwongereza bwatsindaga Iceland igitego 1-0 muri UEFA Nations League.

Kubera kwica amabwiriza agenga imyitwarire y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu bari mu mazi abira kuko bari gufatirwa ibyemezo bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.

Foden asanzwe afite umwana w’umuhungu w’imyaka 2 yabyaye afite imyaka 18, mu gihe Greenwood we yatandukanye n’umukunzi we muri Gicurasi 2020.

U Bwongereza buzakina na Denmark kuwa kabiri w’iki cyumweru mu wundi mukino uzabera Copenhagen.

Foden na Greenwood bashobora kwirukanwa mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza

Greenwood asanzwe akinira manchester United mu gihe Foden akinira Man. City





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND