RFL
Kigali

Umutima utangaje nk’uw’umwana! Imitoma mishya mu ndirimbo ‘Umwizerwa’ ya Naason Solist-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/09/2020 10:44
0


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Nshimiyimana Naason uzwi nka Naason Solist ubarizwa muri Label yitwa Real Entertainment, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Umwizerwa”.



Iyi ndirimbo y’iminota 03 n’amasegonda 11’ yubakiye ku rukundo rw’abantu babiri; bakundana bya nyabyo, ikirenze kuri ibyo bizerana. 

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo mashya y’imitoma atari akunze gukoreshwa na benshi. Byumvikanisha ubuhanga iyi ndirimbo yandikanwe.

Naason Solist yifashishije umukobwa w’umunyamideli, akina ubutumwa bw’ibyo yaririmbye mu kugaragaza ko anogewe n’urukundo rwe.

Hari aho aririmba agira ati “Amaso yanjye anezeza umutima iyo nkureba. Ibitekerezo byanjye utabirimo naba mbabaje. Igisobanuro cy’ubwiza n’icyo gishushanya uko uteye. Duhura namenye ko ubwiza bwuzuye eeehh ari wowe.”

Mu nyikirizo aririmba agira ati “Ni wowe inyoni zibona zikaririmba. Nyirumutima utangaje nk’uw’umwana. Ni wowe wenyine umeza neza. Uri igisobanuro cy’uburanga.”

Naason avuga ko afite gahunda yo gukomeza gusohora indirimbo mu rwego rwo kugaragaza imbaraga yagarukanye mu muziki abifashijwemo na Label ya Real Entertaiment ya Dj Theo.

Ati “Abakunzi banjye bumve batuje, ibihangano bihari. Ndashimira abafana bakomeje kumba hafi mu rugendo rwanjye rw’umuziki. Kuko no mu bihe byari bigoye barahabaye. Rero iki n’igihe cyo kugaragaza impinduka mu muziki wanjye.”

Uyu muhanzi asaba abafana be n’abakunzi b’umuziki kumuba hafi mu buryo bushoboka, haba kumuha inama, ibitekerezo n’ubundi buryo bwose bashobozwa kugira ngo umuziki we ukomeze utere imbere.


Muri uyu mwaka, Naason Solist amaze gusohora indirimbo eshanu bigaragaza impinduka mu muziki we

‘Umwizerwa’ ibaye indirimbo ya Gatanu uyu muhanzi asohoye muri uyu mwaka. Ibintu bigaragaza umuvuduko yashyize mu gusohora no gukora ibihangano bye.

Uyu muhanzi yari aherutse gusohora indirimbo ihimbaza Imana yise "Garukira Uwiteka". Ni indirimbo kandi yaje isanganira indi yitwa ‘Ubufindo’ yakoranye na Social Mula, imaze amezi atatu ku rubuga rwa Youtube.

Naason ni umuhanzi w’umuhanga ubijyanisha no kwandika indirimbo. Mu ndirimbo z’impeshyi ya 2020 zikunzwe afitemo indirimbo nka ‘Micro’, ‘Veronika’, ‘Dede’ n’izindi.

Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo ye yise ‘Umwizerwa’ yakozwe na Bob Pro n’aho amashusho (Video) yatunganyijwe na Bagenzi Bernard.

Iyi ndirimbo ‘Umwizerwa’ yanditswe n’umuhanzi Danny Vumbi wanditse indirimbo nyinshi za benshi mu bahanzi.

Umuhanzi Naason Solist yifashishije umunyamideli mu mashusho y'indirimbo "Umwizerwa"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UMWIZERWA" YA NAASON SOLIST

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND