RFL
Kigali

'Couple' y'umuhanzikazi ufite ikibuno kinini muri Afurika n’umukunzi we mugufi cyane iri kuvugisha benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:7/09/2020 11:40
0


Urukundo ni kimwe mu bintu bivugisha benshi ku Isi. Iyo ukunze, urakunda kandii ntiwite ku magambo y’abakubonana n’umukunzi wawe. Umunyamideli ubyibushye cyane w’uburanga buhebuje yakunze umusore ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, aho abababona bavuga ko bataberanye.



Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucaracara aya mafoto y’umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, “Eudoxie Yao” n’umukunzi we witwa Moussa Sandiana ukoresha akazina ka Grand P. Aba bombi bari mu rukundo rw’agatangaza ruri kuvugisha amahanga yose.

The Ivory Coast-born social media sensation is dubbed the 'African Kim Kardashian'

Grand P n'umukunzi we Yao

Uyu mukobwa usanzwe ari umuhanzikazi unamurika imideli mu gihugu cya Cote d'Ivoire, yemera ko urukundo ari rwo rwa mbere kandi ko ababanenga bazabima amatwi. Avuga ko we n'umukunzi we yihebeye batangaje cyane. Asobanura ko iyo urukundo rwaje uba ugomba kurwakira.

Mu nkuru ya The Sun, Eudoxie Yao, afatwa nka Kim Kardashian w’Afurika kubera uburyo ateye akaba ari nawe ufatwa nk’ufite ikibuno kinini muri Afurika y’Iburengerazuba. Grand P ukomoka muri Guinea afatwa nk’umuntu muto kandi mugufi cyane kubera ubumuga yavukanye, uyu musore iyo ari mu bana bato aba angana nabo bagatandukanira mu ndoro n’isura ikuze.

Online trolls have slammed the relationship as a marketing stunt - claims which they have vehemently denied

Umuhanzikazi akaba n'umunyamidelikazi, Eudoxie Yao, mu butumwa aherutse gucisha ku rukuta rwe rwa Instagram dore ko akurikirwa n’abantu hafi Miliyoni, yavuze ko igihagararo kidakora mu rukundo. Yagize ati ”Ndashimira buri wese udushyigikiye kandi bamenye ko igihagararo kidakora mu rukundo”. Gusa uyu mukobwa yibukije umukunzi we kutamuca inyuma na gato ngo kuko biri mu byasenya umubano wabo.

She's gained mainstream attention for her eye-popping figure and skin-tight outfits

Yao, afatwa nka Kim Kardashian w'Afurika kubera ikibuno kinini

Bamwe mu bafana barimo uwitwa Rosie Bonou, bavuze ko ari "couple nziza”. Urukundo rw'iyi 'couple' rumaze imyaka ine nk’uko The Sun ikomeza ibitangaza. Abakomeza kuvuga ko ari 'couple' y'abantu bataberanye ku Isi ngo babyihorera kuko buri wese agira amahitamo ye.

Eudoxie Yao loves being in the spotlight, and celebrates her curves

The model claims to have the biggest butt in the whole of West Africa

Yao ufatwa nk'ufite ikibuno kinini muri Afrika yamaganiye kure abavuga ko ataberanye n'umusore yihebeye ufite ubumuga bw'ubugufi bukabije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND